Prof Lyambabaje yeguye ku mwanya w’Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwatangaje ko, Prof Alexandre Lyambabaje wari umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda yeguye ku mwanya we.

Prof Alexandre Lyambabaje

Itangazo ryasohowe na Kaminuza y’u Rwanda rivuga ko kwegura kwa Prof Lyambabaje gutangira gushyirwa mu bikorwa ku wa Gatanu tariki 06 Gicurasi, 2022.

Yahise asimburwa by’agateganyo na Prof. Nosa Egiebor

Paul Devenport Muyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza, yavuze ko Prof Nosa akora izi nshingano nshya mu gihe hategerejwe ko Guverinoma ishyiraho undi Muyobozi wa Kaminuza wungirije.

Kaminuza y’u Rwanda ivuga ko Prof Alexandre Lyambabaje yeguye kubera ko agiye mu kiruhuko cy’izabukuru, kuri muri Gashyantare 2021, yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Gashyantare, 2021 ni yo yemeje Prof Lyambabaje nk’Umuyobozi Mukuru  wa Kaminuza y’u Rwanda, yasimbuye Dr Musafiri Papias Malimba wari uri kuri uwo mwanya by’agateganyo.

UMUSEKE.RW