Tariki 23 Gicurasi, i Rwanda hatashye inkuru yashimishije Abanyarwanda bose n’insuti z’u Rwanda, yavugaga ko ikipe ya PSG Académie mu Rwanda yegukanye igikombe cy’Isi gisanzwe gihuza amakipe yose y’amarerero ahagarariye ikipe ya Paris Saint-Germain ku migabane itandukanye ku Isi.
U Rwanda rwari ruhagarariwe n’ibyiciro bibiri bitandukanye. Icy’bari munsi y’imyaka 11 [U11] n’icy’abari munsi y’imyaka 13 [U13] ari na yo yegukanye igikombe mu cyiciro yakinagamo.
Mu cyiciro cy’abari munsi y’imyaka11 [U11], u Rwanda rwasoje ku mwanya wa Kane nyuma yo gutsindwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bahatanira umwanya wa gatatu.
Abana bari munsi y’imyaka 13 bageze ku ikombe baranyuze mu nzira yo kuyobora itsinda rya gatanu [E]. Muri iri tsinda batsinze Korea y’Epfo ibitego 4-0, bageze kuri Qatar bayinyagira ibitego 6-0.
Itsinda ry’abari bajyanye n’aba bana, ryaraye rigeze mu Rwanda mu masaha akuze y’ijoro, ryakirwa na bamwe mu bayobozi b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [Ferwafa], ababyeyi b’aba bana n’inshuti za bo.
Bahise berekeza mu Akarere ka Huye aho bagombaga kwakirwa na Meya w’aka Karere, nyuma yo guhesha u Rwanda ishema mu mahanga.
Umuyobozi wa Tekinike muri iri rerero rya Paris Saint-Germain mu Rwanda, Nyinawumuntu Grȃce, yabwiye UMUSEKE ko kwegukana iki gikombe batsinze amakipe akomeye nka Brézil, bishimangira ko u Rwanda rufite impano zikwiye kwitabwaho.
UMUSEKE.RW