RDC: Inyeshyamba zishe abantu 35, Leta irashinjwa kugira intege nke

Igitero cy’inyeshyamba mu Burasirazuba bwa Congo cyaguyemo abantu 35, ndetse umuryango Conscience Congolaise pour la Paix uvuga ko umubare w’abapfuye ushobora kugera ku bantu 50.

Bamwe mu bishwe n’inyeshyamba zarabatwitse

Ni igitero cyabereye mu kirombe gicukurwamo zahabu mu Ntara ya Ituri, mu Burasirazuba bwa Congo, ku Cyumweru tariki 8 Gicurasi, 2022, cyagabwe n’inyeshyamba za CODECO zivuga ko ziharanira iterambere rya Congo (COOPÉRATIVE POUR LE DÉVELOPPEMENT DU CONGO).

Abantu 35 bishwe barimo umwana w’amezi ane.

Umuyobozi mu gace ka Djugu, muri Ituri, Jean-Pierre Bikilisende, yavuze ko CODECO ari wo mutwe w’inyeshyamba zagabye kiriya gitero.

Bikilisende yavuze ko inyeshyamba zateye ikambi yitwa Blanquette ahasanzwe habera ibikorwa byo gucukura zahabu, hakaba haratoraguwe imirambo 29, abandi bantu 6 bishwe batwitswe.

Inyeshyamba ngo zasahuye amaduka, zinatwara zahabu abaturage bari bacukuye, ndetse zitwika inzu zabo.

CODECO, ni umutwe w’inyeshyamba uvuga ko urwanira abo mu bwoko bwitwa aba- Lendu bahora bahanganye n’abo mu bwoko bw’aba- Hema.

Uyu mutwe ufatwa nk’imwe mu yayogoje Uburasirazuba bwa Congo, ndetse unica abantu benshi.

Conscience Congolaise pour la Paix ishanja ubutegetsi bw’i Kinshasa kugira intege nke mu guhanga n’inyeshyamba, uyu muryango ukavuga ko kuba Leta yarashyizeho ubuyobozi bwa Gisirikare (état de siege), muri Kivu ya Ruguru no muri Ituri bitahagaritse ibitero by’inyeshyamba bihitana abasivile.

- Advertisement -

Intara ya Ituri na Nord-Kivu ziyobowe gisirikare kuva tariki 6 Gicurasi, 2021, Abasirikare n’Abapolisi ni bo bafite ubuyobozi mu ntoki, ariko ntacyo byahinduye mu guhangana n’inyeshyamba.

Uretse kuba Codeco yica abasivile ikanagaba ibitero ku ngabo za Congo, inatera inkambi zahungiyemo abaturage b’abasivile.

UMUSEKE.RW