Rubavu-Goma: Abaturage barasaba ko hakoreshwa Jeto mu kwambuka umupaka

Abakoresha umupaka wa Rubavu na Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakomeje kugaragaza inzitizi mu kwambuka uyu mupaka kuko bakwa urupapuro rw’inzira cyangwa pasiporo ndetse no kuba idakora amasaha yose bikoma mu nkokora abakora ubucuruzi umunsi ku wundi, n’abashaka servisi mu bihugu byombi, bagasaba ko hakoreshwa jeto.

Barasaba ko hasubiraho kwambukira kuri Jeto

UmunyaRwanda ukorera Rubavu yagize ati “Iyo tugiye kwambuka muri RD Congo, iyo tugeze ku mupaka badusaba permis de jours,tukaba twifuza ko iyo permis yavaho,tukambukira ku majeto nk’uko twari dusanzwe tuyambukiraho.”

Undi wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yagize ati “Nanjye nifuza ko batwongerera igihe, umupaka ntujye ufunga saa kumi n’ebyiri.Wenda bashyireho saa mbili kugira ngo bidufashe kuko bituma twambuka umupaka twirukanka,iyo usanze ufunze bigusaba kubanza kubinginga kugira ngo bakwemerere ko utambuka.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Goma ,Makosa Kabeya Francois,yavuze ko ibibazo abaturage bagaragaje bizwi kandi byashyikirijwe inzego z’ibishinzwe.

Yagize ati “Ni ibiganiro biganirwaho n’abashinzwe abinjira n’abasohoka,ubwo busabe rero twabiganiriye na Kinshasa,dutegereje igisubizo,ariko nka njye ureberera Umujyi wa Goma n’ibibera ku mipaka no hanze yayo, iyo havutse ibibazo nk’abimenyeshwa, dushaka uko tubikemura.Naho ibya Jeto sijye ubifataho umwanzuro ahubwo ni abashinzwe abinjira n’abasohoka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu,Kambogo Ildephonse, yavuze ko muri ibyo biganiro, hari ikizere ko bizafatirwamo imyanzuro zikuraho inzitizi zikoma mu nkokora ubucuruzi.

Yagize ati “Hari ibibazo bitandukanye,hari ibibazo bya jeto,ibibazo by’imipaka, kwambukiranya imipaka amasaha yose,n’ibindi bibazo bijyanye n’ubucuruzi,yaba ari Goma cyangwa ku ruhande rwa Rubavu, ibyo byose ni byo biganirrwaho ariko umwanzuro ufatwa niwo uzatangazwa ariko hari n’ubushake.”

Kuri uyu wa mbere iKigali nibwo hateganyijwe inama y’iminsi itatu ihuza intumwa za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo n’iz’uRwanda, zikaganira kubibazo bitandukanye birimo n’iby’imikorere y’umupaka uhuza ibihugu byombi.

Mbere y’uko icyorezo cya Coronavirus kigera mu Rwanda, abasanzwe bakoresha imipaka ihuza uRwanda na RD Congo mu mujyi wa Goma bar hafi ya 70000 ku munsi ariko bitewe n’inzitizi zitandukanye, ubu abambuka umupaka bagera mu 14,500 ku munsi.

- Advertisement -

 TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW