Ruhango: Perezida wa IBUKA yakebuye abatanga ubuhamya bakabuhina

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Imibiri y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yashyinguwe uyu munsi irenga 2000.

Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Nkuranga Egide yibukije abatanga ubuhamya burebana n’amateka ya Jenoside ko batagomba kubuhina kuko bitiza umurindi abayihakana.

Imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yashyinguwe uyu munsi irenga 2000.

Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, no gushyingura imibiri y’Abatutsi irenga 2000, Perezida wa IBUKA Nkuranga Egide yanenze abatanga ubuhamya ko hari bamwe muri bo bahabwa umwanya wo kuvuga uko Abatutsi bishwe n’uko barokotse bakavuga baziga aho kuvuga ubuhamya bwimbitse.

Uyu Muyobozi yabivuze agendeye ku buhamya bugufi bwatanzwe na Kanusu Gaspard, kuko bwafashe iminota mikeya, ababwumvise bavugaga ko bumeze nk’imbwirwaruhame (Discours)  bamwe mu banyapolitiki bakunze gukoresha.

Nkuranga yavuze ko iyo abantu baje kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi baba bafite amatsiko yo kumva amateka yabereye mu gace aka n’aka kandi bagatega amatwi cyane ugiye gutanga ubuhamya.

Yagize ati: ”Ibyo nari niteze kumva mu buhamya uyu munsi, nsubiyeyo ntabyumvise.”

Yavuze ko utanga ubuhamya akwiriye kuvuga uko yahigwaga, abashakaga kumwica, abo yabonye bicwa, ababishe, agasoreza ku bamurokoye ashimira.

Ati: ”Gutanga ubuhamya bifasha n’Ubutabera kubona amakuru, bigatuma abagize uruhare muri Jenoside bafatwa.”

Perezida wa IBUKA Nkuranga Egide yakebuye abatanga ubuhamya avuga ko babuhina cyane

Nkuranga yashoje avuga ko ubuhamya iyo buvuzwe uko buri, buca intege abapfobya bakanahakana ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye.

Uhagarariye Imiryango ifite ababo bashyinguwe mu Rwibutso rw’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Nkurayija Claude avuga ko ubutumwa bwa Perezida wa IBUKA babwumvise.

- Advertisement -

Ati: ”Ubutaha inama batugiriye tuzayishyira mu bikorwa.”

Hon Mukamurangwa Clotilde wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, yavuze ko nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda, kuko hari Ubuyobozi bwiza butavangura.

Imibiri yashyinguwe uyu munsi, ni iyakuwe mu mva yo  Murenge wa Byimana, Mwendo, Bweramana, Kinihira na Ruhango.

Kanusu Gaspard yatanze ubuhamya bugufi bujyanye na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 , asabwa kuzaburambura ubutaha
Depite Clotilde Mukamurangwa yihanganishije Imiryango ifite ababo bashyinguwe mu Rwibutso, ko nta Jenoside izongera kubaho mu Rwanda.
Ubanza ibumoso ni Munyantali Alphonse wayoboraga Intara y’iburengerazuba hamwe n’abadepite

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.