Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, uyu Nemeye Bonaventure w’imyaka 63 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Rusororo, Akagari ka Kirengeli, mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango yabanje gukubita ifuni mu mutwe umugore we, witwa Bienvenu Marie Claudine aramukomeretsa bikomeye.
Nyuma yo gukomeretsa umugore we mu mutwe, ngo yafashe umwana we witwaga Nemeye René aramuniga kugeza apfuye.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byimana buvuga ko bwahageze, busanga Nemeye Bonaventure yakoresheje umuti wa Tiyoda amaze kuwunywa ahita apfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana Mutabazi Patrick yagize ati ”Twahageze dusanga umwana yarangije kumwica, na Nemeye yapfuye.”
Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko uwakubiswe ifuni agakomereka yajyanywe mu Bitaro i Kabgayi kugira ngo yitabweho.
Imirambo ya ba Nyakwigendera bombi iri mu buruhukiro i Kabgayi kugira ngo ikorerwe isuzuma mbere y’uko ishyingurwa.
Amakuru UMUSEKE wahawe n’abaturanyi ba Nemeye Bonaventure, avuga ko mbere y’uko yiyahura akica n’umwana we amunize, yabanje kugirana amakimbirane n’umugore we kuko yamushinjaga kumuca inyuma.
Cyakora Ubuyobozi bw’Umurenge ntabwo bwatangaje intandaro y’ubu bwicanyi ndetse n’icyaba cyatumye Nemeye yica uwo muziranenge batari bafitanye ikibazo.
Uyu mugabo n’umugore we ntibabanaga mu nzu imwe kubera amakimbirane bagiranye mu bihe bitandukanye.