Mu kiganiro n’itangazamakuru, umuhanzi King Saha yagaragaje impungenge z’uko bishoboka ko habaho ubujura mu matora ateganijwe mu ishyirahamwe ry’abacuranzi ba Uganda (UMA).
Uyu muhanzi ahatanye kuri uyu mwanya n’umuhanzikazi Cindy Sanyu mu matora ateganijwe kuba ku ya 23 Gicurasi 2022.
Cindy Sanyu avuga ko aje ashyize imbere “inshingano, ubuyobozi, n’ubwiyunge” mu gihe cyo gushaka indi manda nka perezida w’ishyirahamwe ry’abacuranzi ba Uganda.
Cindy Sanyu yafashe umwanya wa Perezida wa UMA nyuma yo kwegura kwa Ykee Benda mu 2021, ni umwe mu bakandida bashyigikiwe n’abahanzi benshi muri aya matora ya 2022.
King Saha uhatanye na Cindy, yavuze ko yabwiwe ko bazajya bahabwa amakuru avuguruye buri munsi na komisiyo ishinzwe amatora ya UMA, ariko ntibikorwe, bigatuma akeka ko hari uburiganya muri aya matora.
Yagize ati “Banyeretse abantu biyandikishije gutora. Noneho numvise ko bandikisha abandi bantu kandi bivuze ko igitabo kigomba guhinduka. Niba bihindutse, noneho mfite impungenge ko bashobora kwiba amajwi.”
Mansur Ssemanda uzwi nka King Saha avuga ko atiyumvisha impamvu amatora azaba hifashishijwe ikoranabuhanga kandi Covid-19 yararangiye.Asaba ko yaba mu buryo busanzwe abantu bakisanzura.
Umuyobozi wa komisiyo y’amatora, Geoffrey Jeff Ekongot, yavuze ko iryo shyirahamwe rikomeje kwandika abanyamuryango bashya, ari nabo bahanzi kandi ko ari yo mpamvu igitabo kivugururwa kandi nta gahunda yo kwiba amatora nk’uko King Saha abivuga.
Ati “Ishyirahamwe ryandika abanyamuryango bashya buri mwaka.Abandi banyamuryango benshi bashya barimo kwiyandikisha kandi tuzabikora buri mwaka kugirango dushakishe abahanzi benshi.Amatora ntashobora kutubuza kwandika abanyamuryango bashya.”
- Advertisement -
Ekongot yagiriye inama King Saha kudahangayikishwa no kwiyandikisha kw’abahanzi bashya kuko bizerekanwa n’amajwi y’ibizava mu matora.
Ati “Tuzashyira gahunda hanze kugirango buri wese abashe kubona uko amatora azagenda n’ibisubizo.Ntabwo rero ntekereza ko hazabaho kwiba amajwi.”
Cindy Sanyu avuga ko agihangayikishijwe n’ubuhanzi muri Uganda kandi ashaka kurangiza ibyo yatangiye.
Cindy yavuze kandi ko yiteguye kwiyunga n’abanzi be kugira ngo ashobore guhuza abahanzi bose kandi bakorere hamwe.
Bebe Cool yiyemeje kutazatora King Saha mu matora ateganijwe mu ishyirahamwe ry’abacuranzi ba Uganda (UMA) kubera ko isura ye idakwiriye umuyobozi.
Yagize ati “Ubu sinshobora gutora King Saha kuba perezida wa UMA. Iyo ari kuri TV, aba yishimira ko ari umunywi w’urumogi.”
Yakomeje agira ati “Reba abaperezida mu mashyirahamwe mu bindi bihugu, isura yabo rusange n’uburyo bitwara, noneho bafate ugereranye na Saha.”
King Saha yamusubije avuga ko Bebe Cool afite indwara amaranye iminsi yitwa “Sahaciosis” asaba abamwegereye kumushyira imiti mu maguru mashya.
King Saha kandi yafashe nk’umwanda ibyo Bebe Cool yavuze ko asigaye akorana bya hafi na Bobi Wine kubera ko basangira urumogi.
Sheebah Kalungi ashimangira ko buri gihe yategereje umuntu uzabasha kuyobora urugamba rwo gushyira mu bikorwa amategeko y’uburenganzira bw’ibihangano kandi yizera ko King Saha ari we muntu mwiza kuri ibyo.
Sheebah asaba abahanzi bagenzi be kuzatora King Saha kugira ngo abashe gukemura ibyananiranye muri UMA.
Ati “Ntakintu cyihariye, dukeneye gusa impinduka nziza. Abafana ba Cindy, Cindycates, birashoboka ko tutabivugaho rumwe.”
Amatora ya UMA ateganijwe ku wa mbere, 23 Gicurasi 2022 nyuma y’impaka z’abahatanira umwanya wa Perezida ku wa gatandatu, 21 Gicurasi 2022.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW