Rwamagana: Umukozi yibye shebuja amafaranga, afatwa amaze kwikenura

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rwamagana yafashe umugabo ukora akazi ko mu rugo akekwaho kwiba sebuja amafaranga agera ku bihumbi 185, gusa bamufatanye make andi yamaze kuyikenuzamo.

Rwamagana

Habarurema Paul yafashwe amaze kwiba ibihumbi 185 by’amafaranga y’u Rwanda, ayakuye kuri telefone (Mobile Money)  y’uwo yakoreraga akazi ko mu rugo witwa Semugaza Abdallah utuye mu Murenge wa Rubona, Akagali ka Kabatesi, mu Mudugudu wa Midahandwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko uyu Habarurema yaje mu rugo rwa Semugaza asaba akazi ko mu rugo, nyuma yaje kuneka umubare w’ibanga Shebuja akoresha kuri telefone ye niko kwigira inama yo kumwiba amafaranga.

Yagize ati: “Habarurema yatiye Telefone Semugaza amubwira ko ashaka guhamagara abo mu muryango we ngo ababwire ko yabonye akazi,  aho guhamagara yahise yiyoherereza amafaranga ibihumbi 185 kuri telefone ye, agarurira telefone shebuja niko guhita atoroka.”

Yongeyeho ko kuri uwo munsi wo ku wa Gatanu ahagana saa moya z’ijoro Semugaza yarebye amafaranga asigaye kuri telefone (Mobile Money) abona ko hari amafaranga yavuyeho ashatse umukozi ngo amubaze uko byagenze asanga yagiye.

Uyu ngo yahise yihutira kubibwira Polisi na yo ihita itangira ibikorwa byo gushakisha uyu mukozi,  waje gufatirwa mu isanteri y’ubucuruzi ya Cyaruhogo mu Kagali ka Sovu, mu Murenge wa Kigabiro afite gusa  135,500 Frw ayandi yayaguzemo inkweto, imyenda ndetse n’igikapu.

Akimara gufatwa yemeye ko yatwaye amafaranga ya Sebuja ayakuye kuri telefone, kandi ko atari ubwa mbere abikoze.

SP Twizeyimana yashimiye uyu muturage watanze amakuru ucyekwaho kumwiba agafatwa, asaba abaturage kuba maso bakajya bahisha imibare y’ibanga bakoresha kuri telefone zabo kuko bakaburizamo ibikorwa by’ abifuza kurya ibyo batavunikiye.

Uyu wafashwe yashyikirijwe urwego rw’igihugu  rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Rubona ngo hakorwe iperereza ryimbitse mu gihe amafaranga yafatanywe ndetse n’ibyo yari yaguze byose babihaye uwibwe.

- Advertisement -

 

Icyo itegeko rivuga

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko;  umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 174 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW).

IVOMO: RNP

UMUSEKE.RW