Andi mateka kuri Mukansanga Salima, azasifura igikombe cy’Isi cy’abagabo

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryatangaje abasifuzi batandatu b’abagore bazasifura imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi mu bagabo kizabera muri Qatar mu mpera z’uyu mwaka, barimo Mukansanga Salima wo mu Rwanda.

Mukansanga yongeye kugirirwa icyizere na FIFA

Mu Ugushyingo uyu mwaka, hategerejwe imikino y’Igikombe cy’Isi izabera mu gihugu cya Qatar. FIFA nayo ikomeje imyiteguro kugira ngo iri rushanwa rizagende neza.

Iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ni ko rikomeje guha icyizere abasifuzi b’abagore mu mikino ikomeye.

Mukansanga Salima Rhadia, ni umwe mu bagore batatu bagiriwe icyizere cyo guzasifura iyi mikino. Yoshimi Yamashita ukomoka mu Buyapani na Stéohanie Frappart ukomoka mu Bufaransa. Aba batatu bazasifura hagati.

Abo ku ruhande b’abagore bagiriwe icyizere, ni Neuza wo muri Brazil, Karen Díaz wo muri Mexique na Kathryn Neabitt ukomora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mukansanga akomeje kugirirwa icyizere, kuko aherutse gusifura imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika yabereye muri Cameroun.

Uretse iyi mikino kandi, uyu Munyarwandakazi yagiye asifura andi marushanwa akomeye ku Mugabane wa Afurika ariko mu bagore.

Salima Mukansanga yongeye guhabwa icyizere cyo gusifura irushanwa rikomeye
Yoshimi Yamashita ukomoka mu Buyapani, ari mu bagore batandatu bazasifura Igikombe cy’Isi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW