Amakuru yatangajwe na Chimp Reports yemeza ko Kabera Robert uzwi cyane mu Rwanda no mu gisirikare cya RDF nka Sergeant Robert yatawe muri yombi, amakuru avuga ko bishoboka ko yakoherezwa mu Rwanda.
Uyu mugabo wahunze igihugu mu Ugushyingo, 2020 mu Rwanda ashinjwa gusambanya umwana we, naho yagera muri Uganda akavuga ko azira kumenyana no kuvugana n’abo mu muryango wa Maj.Gen Fred Gisa Rwigema, ndetse no kumenya amabanga ku rupfu rwa Kizito Mihigo, yafashwe akekwaho kwinjiza intwaro muri Uganda mu buryo butemewe.
Sergeant Robert yavuze ko aho aba hitwa Masanafu, i Kampala yatewe n’umutwe ugizwe n’Abapolisi, Abasirikare ndetse n’inzego z’iperereza baramufata.
Uwabibonye yumvise Sergeant Robert atabaza ati “Rwose niba ushobora kumfasha bikore, baje kumfata bagera kuri “platoons ebyiri” z’abapolisi banjyana ahahoze Polisi i Kampala kumbaza.”
Ayo ni amagambo Robert yabwiraga Umunyamategeko we, ndetse yongeraho ati “Batwaye ibyangombwa byose. Ndi mu modoka yabo (pandagari), banjyanye kuri Polisi. Niba unkurikirana, bikore, kandi nihagira ikiba, umenye aho umbariza.”
Polisi ya Uganda ntacyo iratangaza nk’uko Chimp Reports ibivuga, gusa hari umuntu wavugishije iki gitangazamakuru utashatse ko amazina ye ajya hanze, akaba yemeza ko “bishoboka ko Kabera Robert yakoherezwa i Kigali.”
Uyu muntu avuga ko ubutegetsi bwo mu Rwanda ari bwo bwasabye ko Sergeant Robert afatwa, bityo ko ibyakozwe biri muri iyo nzira.
Kabera Robert uzwi cyane mu Rwanda nka Sergeant Robert bikekwa ko yavuye mu Rwanda atorotse igisirikare mu 2020.
Bivugwa ko tariki ya 21 Ugushyingo, 2020 yasambanyije umwana we w’umukobwa ufite imyaka 15 mu rugo rwe ruri mu Murenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo, we arabihakana.
- Advertisement -
Gusa kuva ubwo yaburiwe irengero yongera kumvikana avugira muri Uganda.
IVOMO: Chimp Reports
UMUSEKE.RW