Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Nduwayezu Felicien umw emu baturage atanga igitekerezo

Gusasa inzoze, kugaragaza ibibazo biri mu miyoborere no kubishakira igisubizo, ni bimwe mu ntego y’Inteko z’Abaturage, abo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya bagaragaza ko serivise idatangiwe ku gihe ituma ab’intege nke bagwa mu cyaha cya ruswa.

Nduwayezu Felicien umw emu baturage atanga igitekerezo

Ku wa Kabiri ni wo munsi wahariwe kwakira ibibazo by’abaturage mu midugudu, aho abaturage bahura n’Abayobozi bakajya inama kuri Gahunda ziriho, ndetse hakabaho n’umwanya wo gutanga ibibazo no kubisubiza.

Ibi biganiro byabereye mu Kagari ka Kagugu byagizwemo uruhare n’Umuryango utari uwa Leta, CRD ugamije guharanira uburenganzira bw’umuturage n’iterambere (Citizen Rights and Development).

Nduwayezu Felicien umusaza w’inararibonye wakoranye na Leta za mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu akaba ari Pasiteri yavuze ko ruswa idakwiye ariko ko hari ubwo ifasha abanyantege nke kugera ku byo bashaka bitewe n’uko abakabahaye serivise babarangaranye.

Ati “Ruswa ntabwo umuturage yayirwanya atumva ububi bwayo. Serivise yihuse ni yo ituma habaho kurwanya ruswa.”

Hari n’abandi baturage bagaragaza ko mu gushaka ibyangombwa byo kubaka hakirimo ruswa ishingiye ku mananiza ku b’amikoro make, aho ngo ushobora gusanga umwe mufite ikibazo cyimwe yarahawe icyangombwa cyo kubaka inzu, wowe ugasanga ntugihawe bikaba byatuma ajya gutanga “akantu” ngo bakimuhe.

Ndawayezu ati “Igihe amategeko atubahirijwe, umunyantege nke azatanga ruswa.”

Tuyambaze Marie Chantal w’imyaka 36 atuye i Kagugu, avuga ko kwitabira ibiganiro byamufashije gusobanukirwa ruswa n’ububi bwayo ko imunga igihugu, agasaba ko umuturage yajya abwirwa uruhare rwe mu bimukorerwa kugira ngo atabwa mu cyaha cya ruswa.

Ati “Abatanga ruswa ni ukunyuranya n’itegeko. Hari igihe aba atazi icyo amategeko ateganya, hari n’igihe abikora ari ukwitabara ariko iyo ubigenje gutyo hari igihe bitaguhira.”

- Advertisement -

Uyu muturage avuga ko uwatanze ruswa hari ubwo agwa mu bihombo kuko nk’iyo yabonye icyangombwa cyo kubaka yatanze ruswa, ibyo yubatse bishobora gusenywa.

Tuyambaze utuye muri Kagugu na we atanga igitekerezo

Uwimanimpaye Delphine na we w’imyaka 24 utuye muri Kagugu, we asanga umuturage akwiye kugira uruhare mu kubungabunga ibyagezweho, agatanga urugero nko kwirinda gusenya imihanda bayishyiramoamazi, cyangwa kwangiza ibikorwa by’amashanyarazi.

Shema Jonas, Umuyobozi w’Imiyoborere mu Karere ka Gasabo, avuga ko inteko y’abaturage ari cyo imaze, kumva abaturage no kubaha umwanya wo kugaragaza ibibazo bafite n’umurongo bikemurirwamo. Avuga ko kuba abaturage badafite amakuru ari byo bibakururira kujya mu nzira zitari zo.

Ati “Icyo ubuyobozi tugomba gukora ni uguhora duha umuturage amakuru, na we anamumenyesha icyo akwiriye gukora kugira ngo agire uruhare mu iterambere mbere na mbere rimureba.”

Shema avuga ko umuturage ari umufatanyabikorwa akanaba umugenarwabikorwa, kuko afasha Leta kumugeza ku iterambere.

Ku kibazo cy’imitangire ya serivise zitinda by’umwihariko izijyanye n’Ubutaka, Shema avuga ko hari komite y’ubutaka ikorera ku kagari igamije kumva ibibazo by’umuturage atagiye kure ye. Avuga ko iby’ihererekanya ry’ubutaka na byo bitinda, Leta yemeye gukorana na ba Notaire bigenga kugira ngo bunganire ba Notaire ba Leta bo ku Murenge no ku Karere, ibyo ngo bizoroshya serivise.

Ati “Twese turakorera igihugu kimwe, ntabwo umuturage ari umucanshuro, ntabwo Umuyobozi ari umucanshuro twese turakorera igihugu kimwe, tuyobora tuyoborwa niyo mpamvu inama nk’izi zirangira abaturage bishimye, batahanye amakuru bazi icyo bagiye gukora kandi kibabyarira iterambere.”

Abayobozi bumva ibibazo by’abaturage

Musiime Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango CRD, avuga koi bi bikorwa babifatanyamo n’umuryango Never Again Rwanda, akemeza ko akurikije uko abaturage bagaragaje ibibazo, bakananenga Abayobozi mu bijyanye no gusenyera abaturage batabanje kujya inama.

Ati “Turashishikariza abaturage kubanza kumenya gahunda Leta yashyizeho, iyo bazimenye bibafasha no gukoresha neza imbuga Leta yashyizeho kugira ngo abaturage bagire uruhare mu bibakorerwa no mu miyoborere myiza.”

Abaturage bitabiriye inteko ari benshi
Abitabiriye ibiganiro

HATANGIMANA Ange Eric /UMUSEKE.RW