Sinshaka gukwirakwiza ihungabana ryanjye – Castar ntakiri muri FRVB

Mu mwaka ushize mu kwezi kwa Gicurasi, nibwo Jado Castar yatowe muri Komite Nyobozi nshya ya FRVB. Ariko ntabwo byasabye igihe kinini kuri we, kuko muri Nzeri 2021 yafunzwe azira amakosa yari yabaye mu gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye mu Rwanda.

Jado Castar yavuze ko atifuza gukwirakwiza ihungabana rye mu mikino

Ubwo Jado Castar yatabwaga muri yombi n’inzego z’umutekano, yakekwagaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano no guhindura imyirondoro y’abakinnyi bakiniraga u Rwanda bari baturutse muri Brézil.

Uyu mugabo, yaje kwemera iki cyaha yacyekwagaho, bituma Ubutabera bumugabanyiriza igihano cyavuye ku gifungo cy’imyaka ibiri, kigera ku mezi umunani gusa.

Tariki 14 Gicurasi uyu mwaka, Jado Castar ni bwo yarekuwe maze asubira mu buzima bwe busanzwe burimo akazi k’itangazamakuru nk’umwuga asanzwe akora.

Ku nshuro ya Mbere akigaruka mu buzima busanzwe, yahise asangiza Abantu ubuzima bwo muri Gereza uko buba bumeze, agaruka ku mezi umunani yose yamaze afunzwe.

Uyu mugabo akigaruka mu buzima busanzwe, yavuze ko yiyumvagamo gukomeza inshingano ze zo gukomeza kuba Visi perezida muri FRVB, ariko uko iminsi yicuma yagiye acika antege.

Ati “Nkigaruka numvaga nakomeza inshingano, ndanagerageza njya mu nshingano kuwa Gatatu ushize ubwo hari amakipe yari agiye gukinira kujya hanze na Gisagara VC igaruka. Uburyo naraye iryo joro nibwo bwakeye mbwira Umuyobozi wa FRVB igitekerezo cyanjye.”

Gusa Jado yavuze ko yaje gusa kuguma muri izi nshingano byaba ari ukubeshya Abanyarwanda kandi yasezeranyije umutima we ko bitazigera bibaho.

Yakomeje agira ati “ Nabwiye inshuti zanjye, abavandimwe ko izo nshingano kuzigumamo byaba ari ukubeshya Abanyarwanda. Umuyobozi namubwiye ko ibyo kongera kuyobora byaba ari uguhobera ibyansize.”

- Advertisement -

Castar yavuze ko muri we yiyumvamo ko nta kintu na kimwe agifite yakongera gufasha mu miyoborere ya Volleyball y’u Rwanda ariko ko azakomeza kuyiba hafi uko azashobora.

Uyu mugabo yongeye gutungura abantu avuga ko yumva afite ihungabana rishingiye ku byamubayeho, bityo ko gusubira mu buyobozi byaba ari uguhobera ibyamusize.

Ati “Nifitiye trauma [ihungabana] bityo rero kujya gukwiza ihungabana mu mukino numva ntaho byaba bihuriye. Nibyo nandikiye Umuyobozi ndamubwira nti nta mbaraga ngifite zo kuyobora.”

Bagirishya ni umwe mu banyamakuru b’imikino bakunzwe mu Rwanda kuva kuri Radio Salus, RadioTv10 na B&B Umwezi akorera ubu akaba anayibereye Umuyobozi.

Uyu mugabo yigeze no kubaho umutoza mukuru wa Kirehe Volleyball Club n’ubwo atayitinzemo.

Castar ntashaka guhobera ibyamusize

UMUSEKE.RW