Sogonya Cyishi agiye gutoza AS Kigali WFC

Mu gihe shampiyona y’abagore mu byiciro byombi yarangiye ndetse abegukanye ibikombe bamenyekanye, ikipe ya AS Kigali Women Football Club yo ikomeje kwitegura imikino mpuzamahanga nk’iyegkanye igikombe cya shampiyona mu Cyiciro cya Mbere.

AS Kigali WFC izatozwa na Sogonya Hamiss Cyishi mu mezi atandatu ari imbere

Muri iyo myiteguro y’iyi kipe, yatangiye gukora impinduka mu batoza bayo. Uwari umutoza mukuru, Kayitesi Egidier yahawe inshingano zo gushingwa ubuzima bw’ikipe [Team management], uwari umwungirije, Mubumbyi Igor ahabwa gutoza mu bakiri bato b’iyi kipe.

Abatoza bashya ba AS Kigali WFC, ni Sogonya Hamiss Cyishi wasinye amasezerano yo kuba umutoza mukuru, na Mukamusobera Thèogenie wasinye amasezerano yo kuba umutoza wungirije. Aba bombi basinye amasezerano y’amezi atandatu.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko icyo Sogonya ategereje ari ugusoza shampiyona muri Gorilla FC ubundi agahita akomereza akazi ke muri AS Kigali WFC, cyane ko azanajyana nayo mu marushanwa Nyafurika y’amakipe yabaye aya Mbere iwayo mu bagore.

Uyu mutoza si mushya mu ikipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, kuko yigeze gutoza AS Kigali FC ubwo yari icyitwa Les Citadins ndetse akayihesha igikombe cy’Amahoro.

Abandi batoza bigeze kugwa muri iyi kipe, ni Habimana Sosthène bivugwa ko yanze aka kazi, Bizumuremyi Radjabu utoza Étincelles FC na Bisengimana Justin utoza Rutsiro FC.

Sogonya Hamiss yamaze gusinyira AS Kigali WFC

UMUSEKE.RW