Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo zifatanyije n’abaturage ba Lokiliri Payam mu muganda zinabashyikiriza inzitiramibu zibafasha kwirinda Malaria.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki 6 Gicurasi 2022, nibwo ingabo z’u Rwanda za Rwanbatt3 ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo UNMISS zakoze umuganda ndetse zigisha abaturage kwirinda no guhashya malaria.
Izi ngabo z’u Rwanda ziturutse mu nkambi ya Darupi i Juba zari zimaze iminsi itatu zicunga umutekano mu gace ka Ngangala muri Lokiliri Payam, aho zakoze urugendo rw’ibirometero 65 kugirango zigere muri aka gace.
Muri iyi minsi zahamaze nibwo zifatanyije n’abaturage mu gusukura no gukuraho ibihuru bikikije Ikigo Nderabuzima cya Lokiliri, nyuma y’umuganda zakanguriye abaturage kwirinda indwara ya Malaria, banatanga inzitiramibu.
Umuforomo mu Kigo Nderabuzima cya Lokiliri, Elia John yashimiye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro kuri uyu musanzu batanze ku baturage ba Lokiliri Payam.
Ibikorwa nk’ibi byo gufasha abaturage mu buzima bwabo bwa buri munsi bisanzwe biranga ingabo z’u Rwanda aho ziri hose mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro, muri Sudani y’Epfo ingabo za RDF zagiyeyo mu bihe bitandukanye zirangwa n’ibikorwa nk’ibi by’umuganda.
Ingabo z’u Rwanda zambwitswe imidari mu bihe bitandukanye kubera ibikorwa nk’ibi by’indashyikirwa birimo kwigisha abaturage kurwanya imirire mibi no kwiteza imbere bishakamo ibisubizo.
NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE.RW