Uganda:  Ibitaro bya Mulago byatandukanyije abana 2, gusa ababyeyi babo bangiwe gutaha

Mu Ukuboza 2021 nibwo umugabo n’umugore bakomoka mu Karere ka Hoima babyaye abana b’impanga bafatanye, babyarira mu Bitaro Bikuru muri Uganda, byitwa Mulago Hospial.

Abana batandukanyijwe neza n’abaganga ba Mulago nyuma y’uko bari bamaze amezi atatu bavutse

NTV yo muri Uganda, ivuga ko bariya abana baje gutandukanywa bamaze amezi atatu bavutse kuko byakozwe muri Gashyantare, 2022, gusa kugeza ubu ababyeyi ba bariya bana bakomeje kuba mu Bitaro kubera ko Abaganga basanze aho batuye nta bushobozi bafite bwo kwita ku bana babo igihe baba basezerewe.

Helen Kugonza, n’umugabo we Moses Taremwa, bavuga ko babwiwe ko bariya bana bakenewe kwitabwaho byihariye kandi ko batabifitiye ubushobozi.

Abaganga bavuga ko aba baturage bo mu Karere ka Hoima bakennye, badafite ubushobozi buhagije bwo kwita kuri bariya bana.

Umubyeyi w’aba bana Helen Kugonza avuga ko nyuma yo kubagwa bari gusezererwa bakava mu bitaro, ariko ngo Abaganga bavuze ko iwabo (mu rugo rwabo) hatari isuku ihagije.

Ati “Aba bana barihariye, ntibashobora kuba ahantu dutuye.”

Abana bavutse bafatanye

Dr Nasser Kakembo wo ku Bitaro bya Mulago, avuga ko bariya bana bagomba kuba ahantu umutekano wabo wizewe, hafite isuku ihagije kandi badashobora kuribwa n’imibu.

Ababyeyi ba bariya bana babeshwaho n’inkunga y’abagiraneza aho bari mu Bitaro, babaha amata kuko niyo abana banywa gusa.

Uyu muganga avuga ko ibyago byo kubyara abana bafatanye bibaho ku mwana umwe mu bana bihumbi 100 cyangwa ibihumbi 200.

- Advertisement -

Agasaba ababyeyi kujya bajya kenshi kwa muganga kugira ngo bagenzure inda batwite ndetse bifashe abaganga kwitegura.

Umunyamakuru Andrew Mwenda yasabye abagiraneza gukusanya amafaranga bakubakira bariya baturage inzu nziza ku buryo abana babo bashobora kubaho neza batagize ikibazo.

Ubu abana bameze neza ariko Ibitaro byanze gusezera ababyeyi kuko bibona badafite ubushobozi buhagije bwo kwita kuri bariya bana
Inzu yabo ngo ntabwo ifite isuku ihagije no kuba yaha umutekano bariya bana
Inzu Umunyamukuru Mwenda avuga ko ari iyo uriya muryango utuyemo

UMUSEKE.RW