Uko briquette yahangana n’iyangirika ry’ikirere

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Ibicanwa bya briquettes bigabanya imyotsi yangizaga ikirere

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikomeje gukaza ingamba zihangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere, mu cyerekezo igihugu cyihaye cyo kugabanya ibihumanya ikirere harimo ko muri 2030, u Rwanda ruzaba rwagabanyije ku gipimo cya 38% imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere.

Ibicanwa bya briquettes bigabanya imyotsi yangizaga ikirere

Minisiteri y’Ibidukikije, muri raporo yayo yo mu mwaka wa 2018 yerekana ko 83% by’abaturage bakoresha inkwi mu guteka, abandi 15% bakoresha amakara.

Gusa ibi bicanwa bigira uruhare runini mu kwangiza ikirere ari na yo mpamvu Leta y’u Rwanda ishishikariza abaturage kwitabira ubundi buryo, nko gukoresha gaz, briquette, n’ubundi buryo hagamijwe kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere ikacyangiza.

Ingufu nka gaz n’amashanyarazi byifashishwa mu guteka ntabwo biritabirwa cyane ahanini kubera igiciro cya byo gihanitse, kitigonderwa n’uwamikoro macye.

Bamwe mu batangiye gukoresha uburyo bwa briquette, basobanura ko ari uburyo bwiza bwafasha kurengera ubuzima bw’abantu ndetse n’ikirere kidasigaye.

Hirwa Germain, umuyobozi w’uruganda rutunganya ibicanwa bya briquette, bikorwa mu ibarizo, OAK Investment Ltd, avuga ko briquettes, ari igisubizo ku b’amikoro macye kandi binafasha kurengera ubuzima.

Umuyobozi w’uru ruganda ruri mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge ati “Inyungu ni nyinshi, iya mbere ni ukubungabunga ubuzima bwe, agakoresha ibicanwa bitamwangiriza ubuzima. Ikindi ni ubukungu bwe bwite, birahendutse ugereranyije n’amakara cyangwa inkwi kuko ikilo cya briquette ni 250Frw kandi akadobo k’amakara ni 500Frw.”

Hirwa asobanura ko briquette abaturage batarayumva nk’igisubizo kuko nta makuru menshi bayifiteho kandi n’abashoramari bakaba bakiri bake bayitunganya.

Yakomeje ati “Impamvu ibitera ni ikibazo cy’imyimvure, umuntu umaze imyaka n’imyaka akoresha amakara kugira ngo uyamakureho, ntabwo byoroshye, ni urugendo rukiri rurerure mu kubumvisha icyiza cya briquette.”

- Advertisement -

Hirwa avuga ko ikilo kimwe gusa cya briquette gihisha ibishyimbo kandi cyikanateka ibindi.

Nyirambarushimana Illimine  wo mu Kagari ka Nyarufunzo, mu Murenge wa Mageragere, asanzwe akoresha briquette, yabwiye UMUSEKE ko gukoresha uburyo bwa briquette byamufashije kugabanya amafaranga yaguraga amakara kandi akarya ibiryo bisukuye kuko nta mwotsi igira kandi ari na ko ikirere kirengerwa.

Yagize ati “Nkoresha briquette nkitemberera nkagaruka nje kureba aho bigeze, nta kibazo bitera. Amasaha abiri, ibishyimbo biba bihiye vuba ugereranyije n’igihe bitwara ku nkwi zisanzwe bisaba ko ukoresha umwanya munini.”

Ikilo cya Briquette gihisha ibishyimbo mu gihe gito gusa haracyari imbogamizi ko abantu bataramenya amakuru yayo

 

Ni iki impuguke zivuga kuri ubu buryo?

Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, akaba n’Umudepite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza, yabwiye UMUSEKE ko ibicanwa ari kimwe mu bihangayikishije kuko bisigaye bihenze.

Dr Habineza na we asanga briquette iramutse yitabiriwe n’abantu batandukanye byafasha mu kurengera ibidukikije.

Yagize ati “Gaz urabizi ko ibiciro bimeze nabi cyane, Abanyarwanda muri rusange bakagira uburyo bumwe bwo gukoresha inkwi n’amakara, kandi mu by’ukuri ikigaragara amashyamba dufite mu gihugu arabangamiwe cyane mu gutema amakara cyangwa bashaka inkwi, ugasanga ntabwo byahaza ingufu z’u Rwanda, hakaba hakenewe ubwunganizi.”

Yakomeje ati “Usanga  hakenewe izindi mbaraga kugira ngo ikibazo cy’ibicanwa kibe cyakemuka, ari muri politiki ya Leta, hari ibikorwa byiza ariko ntabwo birahaza, ari mu rwego rwa sosiyete sivile, abafatanyabikorwa bashyiramo imbaraga bakareba uko baziba icyuho, hakarebwa niba haboneka izindi nzira.”

Dr Habineza asanga mu gukoresha  briquette bikirimo imbogamizi ahanini bitewe n’abantu bataramenya ubu buryo.

Yagize ati “Briquette zaba ari nziza ariko se ni zinga he? Iyo ugiye mu masoko ntiwazibona. Byaba ari ikintu cyiza kuko urabona amakara ahantu hose bayagurisha, ushobora kubona gaz aho bazigurisha, izo briquette zibashije kuboneka nk’uko amakara aboneka, wazigura. Ni ikintu cyiza ndagishyigikiye ariko se ziba he? Ni hake. Ni ibintu bisabwa gushyirwamo imbaraga.”

Kugeza ubu imibare igaragaza ko abakoresha uburyo bwa briquette bakiri bake kuko bangana na 2% gusa.

U Rwanda rufite intego ko rugomba kuva ku kigero cya 79.9% rwariho mu 2018 mu kuba rwagabanyije ikoreshawa ry’amakara n’ibindi bicanwa byangiza ibidukikje, bikanatanga umwuka wangiza ikirere, rukagera kuri 42% bitarenze mu 2024.

Briquettes irahendutse kuko ikilo Ari 250Frw

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW