Umuhanda Muhanga-Ngororero –Mukamira wongeye gufungwa

Polisi y’Igihugu yatangaje ko umuhanda RN11,Muhanga-Ngororero-Mukamira  kubera imvura nyinshi , inkangu yafunze umuhanda utari nyabagendwa.

Inkangu yafunze umuhanda

Kuri twitter Polisi yagize iti “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi,inkangu yafunze umuhandaRN11,Muhanga-Ngororero-Mukamira ahitwa Karago ubu ukaba utari nyabagendwa.”

Polisi y’Igihugu yagiriye inama abantu gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu.

Uyu muhanda kandi kuwa 20 Mata 2022, Polisi nabwo yari yatangaje ko uyu muhanda utari nyabagendwa, bagirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi iherutse gutangaza ko kubera imvura nyinshi, imihanda 50 yangiritse.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW