Umunyamakuru Jado Castar yafunguwe

Umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu [Jado Castar], wari wahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano yafunguwe.

Umunyamakuru Jado Castar yafunguwe

Castar wari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), yari yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Yaje kujuririra Urukiko Rukuru ari narwo rwamukatiye gufungwa amezi umunani mu mwanzuro warwo wasomwe ku wa Mbere tariki 7 Werurwe 2022.

Umunyamakuru wa B&B Fm Umwezi, David Bayinga yanditse kuri Twitter ubutumwa buha ikaze Jado Castar wafunguwe asoje ibihano yakatiwe n’inkiko.

Yagize ati “Rutambuka aho amakenga atinya, Uw’isuli Murasana Isuku.. Kaze Neza Bagirishya Yohana W’Imana (CASTAR) Ngwino Tugutere Umubavu Mushya Twongeye Kuyo Wasize.. “

Jean Luc Imfurayacu nawe yagize ati “Imana ishimwe ko yabanye nawe mu mezi 8 ashize, Turishimye, Turanashima.”

Mu bujurire bwe, Jado Castar yari yatakambiye Urukiko, arusaba kumugabanyiriza ibihano kuko mu kuburana kwe yemeye icyaha ndetse akagisabira imbazi.

Ibyaha Jado Castar yari akurikiranyweho, bifitanye isano n’impamvu zatumye Ikipe y’Igihugu mu Bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Rwanda hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.

- Advertisement -

Iri rushanwa ryasojwe ku wa 19 Nzeri 2021, ryegukanywe na Cameroun nyuma y’iminsi ibiri ridakinwa kubera kutumvikana ku cyemezo cyari gufatirwa u Rwanda.

Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil, bakiniye u Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma yo kugera i Kigali muri Kanama 2021.

Ni bo bagaragajwe nk’abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y’umukino rwari rugiye guhuramo na Sénégal ku wa 16 Nzeri 2021.

Ibi byatumye hafatwa umwanzuro w’uko irushanwa risozwa hatarimo ikipe y’u Rwanda kuko yahise isezererwa.

Dadivi Bayingana na Jado Castar

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW