Umuraperi MD yatangiye ibitaramo byo kurwanya ubuzererezi n’inda zitateguwe-AMAFOTO

Ikibazo cy’abana b’inzererezi si gishya, kuko kimaze igihe cyumvikana hirya no hino mu gihugu, hagafatwa ingamba zo kukirwanya, ariko ntikirangira bitewe n’impamvu zitandukanye.

Abana bari bateze amatwi ubutumwa bwo kutishora mu buzererezi

Mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, nk’uko bisobanurwa n’umuhanzi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana Mugemana Dieudonne uzwi nka MD ubu bahinduye uburyo bwo gufasha abana b’inzererezi kuva mu muhanda.

Ni uburyo bunyuze mu bitaramo bizenguruka uyu Murenge byatangiye kuri uyu wa 05 Gicurasi 2022 byateguwe n’umuraperi MD bifite intego zo “Kurwanya ibiyobyabwenge,Kurwanya inda zitateganijwe, Guta ishuri ndetse no kurwanya ubuzererezi.”.

Ibi bitaramo byiswe ”Ndambiwe Kwitwa Mayiyobo” ni umushinga wateguwe na MD ni nawo yamuritse mu irushanwa rya “Rwanda Stars Gospel Live”.

Hagaragajwe ahanini ko inkomoko y’ubuzererezi bw’abana ituruka ku bibazo biri mu rugo, mu miryango, hakaba n’imiryango ihorana amakimbirane, umwana akabura umwitaho.

Hakinwe umukino ugaragaza imiryango iba yarabaswe n’ibiyobyabwenge, ubusinzi, umwana akaba atabona ibyo arya ubwo akajya kubyishakira mu muhanda.

Umuraperi MD yabwiye UMUSEKE ko iki gikorwa ari ubukangurambaga bwo gufasha abana gusubira mu miryango no kubafasha kuko hari abo usanga barahungabanye.

Ati “Aba bana kenshi bakunze kuba bafite ababyeyi ariko kubera ubuzima bwo murugo cyangwa se imibereho y’ababyeyi ugasanga barahungabanye bafite ibibazo bitandukanye, cyangwa se no kunanirana, iki gikorwa ni ugukangurira abantu kugira ngo byibura bagire inshingano zo kwita ku bana.”

Yasabye inzego zose gushyira imbaraga mu kwegera aba bana n’ababyeyi babo mu rwego rwo kumenya impamvu no gucyemura ikibazo kibatera kwishora mu muhanda.

- Advertisement -

Ati “Twegere ababyeyi b’abana tubaganirize ,tubabaze impamvu kugira ngo abana babashe gusubira ku ishuri.”

Umuraperi MD yifuza ko cyaba igikorwa gikomeye kuko bimutera agahinda kubona abana ku muhanda.

Ati “Mba numva iki gikorwa cyakwaguka nkabona nk’ahantu nabashyira nkabakurikirana nkamenya impano zabo n’ibintu bafite.”

MD yashimiye Rwanda Gospel Stars Live yaje kumushyigikira bishimangira ko ibikorwa byayo bitahagaze nk’uko yagiye itegwa imitego.

MD ati “Ni igikorwa cyiza cyerekana ko hari ibindi bari gutegura kandi bizaba byiza, nimba bahereye kuri MD bakaza gushyigikira umushinga we bigaragare ko n’ibindi bazabishyigikira,ibyavuzwe kera bishobora gukosorwa kuko hajemo amaraso mashya.”

Aristide Gahunzire ufite mu nshingano ibikorwa bya Rwanda Gospel Stars Live yatangaje ko urubyiruko ariyo maboko y’ejo hazaza ko nta cyiza cyo kuba umwana yava mu rugo akajya kuba ku muhanda.

Ati “Iyo abana babaye benshi ku muhanda dutakaza amaboko y’ejo hazaza nk’igihugu.”

Yasabye abantu kwegera abana no guhindura imyumvire yo kumva ko abana bajya ku muhanda kubera kunanirana kuko byagaragaye ko hari abajya mu muhanda kubera ihohoterwa ryo mungo.

Ati “Ni ukongera kubibutsa ko umuryango Nyarwanda ubakunda tukababwira n’ibyiza byo kutaba ku muhanda, birakenewe ko habaho ubukangurambaga no kongera kubakura ku muhanda.”

Gahunzire avuga ko bishoboka ko umwana yananira umubyeyi we, ariko ntananire n’abandi. Ni yo mpamvu asaba umubyeyi unaniwe, kwitabaza abaturanyi kandi n’abaturanyi bakiyumvamo ko urahare rwabo rukenewe mu guca ikibazo cy’ubuzererezi mu bana.

Aristide Gahunzire yabwiye UMUSEKE ko hari imishinga yatsinze mu irushanwa rya Rwanda Gospel Stars Live harimo uwa Aline Gahongayire, Israel Mbonyi, Gisubizo Ministries na Colombus iri gushakirwa ubushobozi mu rwego rwo kubashiyigikira nk’uko babibemereye ariko n’abafite imishinga itaratsinze muri Rwanda Gospel Stars Live bafashwa.

Ati “Uzatwegera wese nk’uko MD yatwegereye akatwereka uko umushinga we ashaka kuwukomeza yifuza amaboko yacu tuzamushyigikira.”

Umuraperi MD yashimiye Ubuyobozi bwite bwa Leta kuko bwamubaye hafi mu gukora iri vugabutumwa rigamije guhindura imibereho ya benshi.

Biteganijwe ko ibi bitaramo afashwamo na Rabagirana Ministries bizazeguruka Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Abahanzi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana baririmbye
Aristide Gahunzire ufite mu nshingano ibikorwa bya Rwanda Gospel Stars Live yasabye ubufatanye mu gukura abana mu buzererezi
Aristide Gahunzire asaba ko umubyeyi unaniwe n’umwana yajya yiyambaza abaturanyi

Abahanzi bakiri bato bigaragaje muri iki gitaramo
Haninwe imikino yo kuruhura mu mutwe yatangiwemo ubutumwa butandukanye
Abafite impano mu kubyina basusurukije abitabiriye igitaramo MD yakoreye i Rusheshe

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW