“Nta myaka 100” ni imvugo itabereye urubyiruko – Umuvugizi wa RIB

Twumva kenshi imvugo zaduka mu rubyiruko bitewe n’ikigezweho, ugasanga benshi muri rwo bakoresha izo mvugo nko gutebya batazi n’icyo zisobanuye, cyangwa ntibite ku ko bafatwa n’ubumva bazikoresha.

Dr Murangira B Thierry yamaganye imvuga ya “Nta myaka 100″ afata nk’iy’ubwihebe”

Imwe muri zo iri mu zimaze kuba ikimenyabose mu rubyiruko rw’u Rwanda ni ”Nta myaka ijana“.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B.Thierry ubwo yari yitabiriye inama yateguwe na Kaminuza y’u Rwanda (UR) ngo hareberwe hamwe icyakorwa kugira ngo habungabungwe ubuzima bwo mu mutwe ndetse hanitabwe ku mikurire y’umwana, yatanze ikiganiro kigaruka ku ko ikigero cyo kwiyahura gihagaze mu Rwanda.

Yavuze ko impamvu RIB yitabiriye iyi nama ari uko ufite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe iyo adakurikiranwe ngo yitabweho, akora ibyaha bihanwa n’amategeko cyangwa akaniyahura.

Yavuze kandi ko mu bihungabanya ubuzima bwo mu mutwe harimo gutakaza icyizere cyo kubaho, anakomoza ku mvugo ya ” Nta myaka ijana “, imvugo yita iy’ubwihebe no gutakaza icyizere cy’ejo hazaza.

Ati ”Muby’ukuri, nta rubyiruko rw’u Rwanda rwagakoresheje imvugo ngo nta myaka ijana, izo ni imvugo mu by’ukuri zidatanga icyizere cy’ahazaza, kandi mu by’ukuri mu bigaragara icyizere cy’ahazaza ku rubyiruko rw’u Rwanda kirahari, ahazaza ni heza“.

Akomeza agira ati ”Wenda nizera ko bashobora kubivuga batebya, ariko ababyumva bashobora kubyumva ukundi, kandi ni imvugo yo kwiheba (gutakaza icyizere)“.

Dr Murangira B.Thierry asaba itangazamakuru cyane cyane abanyamakuru bakora imyidagaduro gushyira imbaraga mu kugorora imvugo z’amakuru batangaza, kuko usanga akenshi abakoresha imvugo nk’izo ari urubyiruko rukurikira iryo tangazamakuru ndetse, anatunga agatoki bamwe mu bari mu ruganda rw’imyidagaduro muri rusange, ko ari bo bakunda gukoresha imvugo nk’izo,bityo zigakwirakwira mu rubyiruko.

Avuga ko urubyiruko ari amizero y’ahazaza h’igihugu,ko ariyo mpamvu leta y’u Rwanda ishyira imbaraga mu kurwigisha kugira ngo ruzavemo abayobozi beza b’ejo hazaza, bityo ko nta rubyiruko rwakabaye rukoresha imvugo ya ”Nta myaka ijana“.

- Advertisement -

IDUKUNDA KAYIHURA Emma Sabine / UMUSEKE.RW