UPDATE: Umurambo w’umunyeshuri wa IPRC Karongi warohowe mu Kivu

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit), ryarohoye umurambo w’umunyeshuri wigaga ku ishuri ry’ubumenyingiro (IPRC) rya Karongi, warohamye mu kiyaga cya Kivu ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2022.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, ACP Elias Mwesigye, yavuze ko umurambo wa Nyakwigendera bawusanze muri metero 10 z’ubujyakuzimu, aherekera mu Mudugudu wa Ruganda, Akagari ka Kiniha mu Murenge wa Bwishyura.

Yagize ati “Nyakwigendera yari yajyanye koga na bagenzi be batatu ari na bo baje guhamagara Polisi, nyuma y’aho bageze ku mwaro aho bari binjiriye mu mazi ntibabashe kumubona.”

Polisi n’ubuyobozi bw’ikigo cya IPRC-Karongi bahuje abanyeshuri n’abaturage batuye hafi y’ikiyaga, mu kagari ka Kiniha, babakangurira gufata ingamba zijyanye no gukumira ibyago nk’ibi.

ACP Mwesigye yagize ati “Iki ni igihombo gikomeye haba ku muryango we, Ikigo yigagaho ndetse no ku gihugu muri rusange. Amazi magari nk’aya y’ikiyaga tuyifashisha mu kuyabyaza umusaruro mu bikorwa bitandukanye nk’uburobyi, gutwara abantu n’ibintu n’ibindi ariko ashobora no gutwara ubuzima bw’abantu. Niyo mpamvu ushaka koga, ari byiza ko bikorerwa mu bice bidashyira ubuzima bwe mu kaga kandi akabikora yambaye amajile yabugenewe (Life-Jacket), atuma utarohama kandi ukirinda kujya kure y’abandi.”

Iyi ni inshuro ya kabiri umunyeshuri wo ku kigo cya IPRC-Karongi arohamye mu kiyaga cya Kivu, undi akaba yararohamye mu mwaka ushize.

Ingabire Dominique, Umuyobozi w’ikigo cya IPRC Karongi, yavuze ko ikigo kigiye gukaza ingamba zirimo no gukora ubukangurambaga bugamije gukumira impanuka nk’izi.

Yagize ati “Abanyeshuri bagitangira, tubaha amabwiriza kandi twagiye dushyira impuruza ahantu hashobora gutera akaga hafi y’ikigo. Ikindi ni uko tugiye gutekereza uko twashyiraho ahantu hazaba hagenewe kogera, hatekanye hegereye ikigo, tugene iminsi n’amasaha yo koga kandi tuhashyire abakozi bazajya babigenzura banakumire kurohama kwa hato na hato.”

- Advertisement -

Inkuru yabanje……

Karongi: Rugira Jean Claude w’imyaka 23 y’amavuko wigaga mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro, IPRC Karongi yajyanye koga na bagenzi be mu kiyaga cya Kivu ararohama, magingo aya umurambo we nturaboneka.

Umunyeshuri wa IPRC Karongi yarohamye mu Kivu

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi, 2022 bibera mu Mudugudu wa Ruganda, Akagari ka Kiniha, Umurenge wa Bwishyura, mu Karere ka Karongi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin, yahamirije UMUSEKE iby’iyi mpanuka avuga ko bari gukorana na Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi mu gushakisha umurambo.

Ati “Nk’uko mwabyumvise hari umunyeshuri wo mu mwaka wa gatatu muri IPRC Karongi wigaga Mechanical Engineering yagiye koga hamwe n’abandi, bivugwa ko atari azi koga ararohama none kugeza n’ubu umurambo we nturaboneka. Turimo gukorana na Police Marine ngo dushake umurambo we.”

Ayabagabo Faustin yihanganishije umuryango wabuze umuntu wabo, yongera gusaba ababyeyi kujya bita ku bana babo hirindwa impanuka nk’izi, agasaba abantu bakuru na bo gukoresha amazi y’ikiyaga cya Kivu neza.

Yagize ati “Turihanganisha umuryango wabuze umuntu, abantu turabasaba gukoresha Ikivu neza kuko hari abagiye bakirohamamo. Turasaba ababyeyi gukurikirana abana babo kuko hari ababikora nk’imikino ariko batazi ingaruka zabyo, ababyeyi bigishe abana. Abantu bakuru batazi koga nk’ababyiga turabasaba kujya bajyana n’ababizi ndetse bagakoresha ibikoresho bya bugenewe bibarinda kurohama (life jacket).”

Umurenge wa Bwishyura ufite utugari turimo Kiniha, Rusazi, Gasura dukora ku kiyaga cya Kivu, ibi bituma abaturage bajyamo bajya koga no kwidagadura.

Impanuka nk’iyi yaherukaga kuba mu mezi ashize, aho umunyeshuri wigaga mu mashuri yisumbuye yarohamye.

NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE.RW