Urubanza rwa “Prince Kid”, ibyavugiwe mu muhezo bigiye hanze – AMAFOTO

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko ISHIMWE Dieudonne ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gusambanya abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda sosiyete ye yategurag, rushyizwe mu muhezo, UMUSEKE wabashije kumenya igihe isomwa rizabera na bimwe mu byavuzwe.

ISHIMWE Dieudonne asubijwe kuri kasho

Imbere mu Rukiko hakinwe amajwi yumvikanyemo ISHIMWE Dieudonne aganira mu buryo bwo gutereta uwaje kuba Miss Rwanda 2022, Nshuti Divine Muheto ariko “Prince Kid” n’Umunyamategeko we, Me Nyembo Emeline bayahakanye bavuga ko ari “amajwi yacuzwe” yumvishwa abantu kugira ngo bamwangishe muri rubanda.

ISHIMWE yavuze ko mu rubanza mu mizi bazabisobanura neza.

Aha baburanaga niba urubanza rubera mu muhezo cyangwa mu ruhame

 

Urubanza mu muhezo!

Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza ruba mu muhezo mu nyungo zo kurengera abakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina bifuza ko ibyo bazavuga byazaba mu muhezo.

ISHIMWE Dieudonne n’Umunyamategeko we bo basabaga ko urubanza rukomeza kuba nta muhezo mu ruhame, abantu bose bakamenya iyo ibyo aregwa biginisha.

Impaka zamaze iminota hagati ya 30-40, gusa Umucamanza atiherereye yahise ategeka ko urubanza rushyizwe mu muhezo, abantu bagosohoka.

Iahimwe Dieudonne aba arinzwe n’Abapolisi

 

- Advertisement -

Amasaha 2 urubanza rubera mu muhezo

Nyuma y’amasaha abiri umuhezo wamaze, ISHIMWE Dieudonne bita “Prince Kid” Ubushinjacyaha bwasabye ko afungwa iminsi 30 by’agateganyo ngo iperereza rikomeze, ndetse ntashyire igitutu ku batangabuhamya.

Na we yasabye gufungurwa agakurikiranwa ari hanze.

UMUSEKE wamenye ko nyuma y’impaka zabereye mu muhezo, Umucamanza amaze kumva impande zombi yategetse ko urubanza ruzasomwa ku wa Mbere tariki 16 Gicurasi, 2022 saa cyenda z’amanywa.

Kuva saa 10h30 – 12h30 umuhezo urangiye, ISHIMWE yakuwe ku Rukiko asubizwa aho afungiwe kuri kasho ya Remera.

Ku wa Gatatu Me Nyembo Emeline yari yasabye ko urubanza rusubikwa bakabanza kuvugana n’umukiliya we kuri dosiye, ari nabwo iburanishwa ryashyizwe kuri uyu wa Gatanu.

Ishimwe aregwa ibyaha 3: Gukoresha undi imibonano mpuzabitsna ku gahato; Gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina na Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina

Umuyobozi wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda yatangiye kuburana

 

AMAFOTO@NKUNDINEZA Jean Paul

UMUSEKE.RW