Urubanza rwa Karasira uvuga ko “arwaye mu mutwe” rwasubitswe arwaye n’amaso

Kuri uyu wa Mbere Karasira Aimable Uzaramba yatangiye kuburana mu mizi, saa mbiri n’igice nibwo yagejejwe ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ariko yavuze ko yaje arwaye bityo asaba ko urubanza rwe rusubikwa.

Aimable Karasira yavuze ko arwaye ko atiteguye kuburana

Uyu mugabo ugiye kumara umwaka afunzwe akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 birimo icyo guhakana Jenoside, Guha ishingiro Jenoside n’icyaha cyo Gukurura amacakubiri muri rubanda ndetse n’icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha muri rubanda.

Ibyo byaha byose kuva yatangira kuburana muri Nyakanga 2021 aburana abihakana, akavuga ko atahakana Jenoside cyangwa ngo ayipfobye na we baramwiciye abantu.

Inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko ni bo baburanishije uru rubanza. Ubushinjacyaha buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri

Umucamanza yatangiye abaza Karasira Aimable niba yiteguye kuburana.

Karasira Aimable wunganiwe n’abanyamategeko barimo Me Gatera Gashabana yahise asaba ko urubanza rwe rutaburanishwa kubera ko afite ikibazo cy’uburwayi bwa Diabetes, amaso, umutima n’ikibazo cy’ururwayi bwo mu mutwe.

Karasira Aimable yahise abwira Umucamanza ko nta munsi n’umwe azaburana urubanza rwe atarakira.

Umucamanza yahise abaza Ubushinjacyaha icyo buvuga ku inzitizi zatanzwe na Karasira Aimable na Me Gatera Gashabana icyo buzivugaho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba adashaka kuburana kubera uburwayi ari uburengazira bwe. Ubushinjacyaha buvuga ko niba adashaka kuburana urubanza rwasubikwa.

- Advertisement -

Umucamanza nyuma yo kumva impaka z’impande zombi yapfundikiye iburanisha.

Avuga ko iburanisha rizasubukurwa ku wa 07 Nyakanga 2022 saa mbiri za mugitondo ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Amafoto: NKUNDINEZA@2022

JEAN PAUL NKUNDINEZA/ UMUSEKE.RW