Congo nta mugambi ifite wo gushoza intambara ku Rwanda – Min Lutundula

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DR.Congo, Christophe Lutundula Apala yatangaje ko Congo nta ntambara itegura ku Rwanda, gusa arushinja kuba “Umubyeyi wa Batisimu wa M23”.

Christophe Lutundula Apala, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DR.Congo

Mu kiganiro yagiranye na France 24, Christophe Lutundula Apala yongeye gushinja u Rwanda “gufasha M23” gusa avuga ko intambara ku Rwanda ntayihari.

Ati “Intambara ntayo dufite mu ntego, nta na rimwe Congo yarose itekereza gutangiza intambara kuri uwo ari we wese mu baturanyi bacu.”

Yavuze ko uburemere bw’ikibazo cy’intambara hagati ya Congo na M23 kigomba guhagurikirwa nk’uko inzego zinyuranye zirimo Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, UN n’abandi bagihagurukiye.

Avuga ko, “cyatangijwe na M23 n’Umubyeyi wa Batisimu wayo”, ashinja u Rwanda.

Mu kiganiro Christophe Lutundula Apala, Visi Miniitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yahaye Abanyamakuru ku wa Mbere w’iki Cyumweru, yavuze ko Leta itazigera iganira na M23 yita “ibyihebe”.

Yavuze ko M23 byanzuwe n’Inama Nkuru y’Umutekano ya Congo ko ari umutwe w’iterabwoba, ko nta biganiro na yo bizabaho.

Yavuze ko Abakuru b’Ibihugu by’Akarere biyemeje kurwanya imitwe yose idashyigikiye amahoro, bikazakorwa n’ingabo z’Akarere ka Africa y’Iburasirazuba.

Minisitiri Lutundula yavuze ko aho kuganira na M23 bazagirana ibiganiro n’abayizuye, kuko ngo yari yaratsinzwe urugamba.

- Advertisement -

Ku wa Mbere yagize ati “Ibiganiro, ubu turabigirana n’abo bafasha M23, kandi twarabyerekanye nta guca ku ruhande.

Baduteye, ingabo za FARDC zasubije ni ukuvuga ko twakoresheje intwaro na bo bakoresheje nk’uko tuvuga ko iyo “umusazi” agukurikiye, nyine ntabwo usubira inyuma ngo umukurikire, ariko hari ubwo, biba ngombwa ukamwereka ko hari uwasaze kumurusha, rwose tuganira n’uwo wagiye kuzura M23 ngo ayigire virusi igomba kuburizamo umugambi w’amahoro w’i Nairobi.”

U Rwanda nubwo rushyirwa mu majwi rwakunze kugaragaza ko ikibazo cya M23 ari icya Congo kandi ko ari yo igomba kugikemura. U Rwanda rwakunze kuvuga kenshi ko Congo ivuga M23 ikirinda kugira icyo ivuga ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR, ruyishinja gushyigikira, kandi ikaba ibangamiye umutekano warwo.

Nubwo bimeze gutyo, inzego zinyuranye yaba Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, Umuryango w’Abibumbye (UN) yose yagaragaje ko intambara atari igisubizo, ko imitwe irwanira muri Congo igomba gushyira hasi intwaro ikaganira na Leta.

Perezida Félix Tshisekedi uherutse kumbikanishwa na Perezida Paul Kagame bigizwemo uruhare na Perezida wa Angola, aheruka kujya muri Congo Brazzaville mu rwego rwo kuganira na Perezida Denis Sassou Nguesso iby’iki kibazo.

UMUSEKE.RW