Abafite ubumuga: Musanze yihariye imidari mu gusoza umwaka w’imikino

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ku Cyumweru tariki 5 Kamena, nibwo mu Akarere ka Bugesera hakinirwaga imikino ya nyuma yasozaga umwaka w’imikino mu bafite ubumuga.

Umwaka w’imikino mu bafite ubumuga, washyizweho akadomo

Imikino yakinwe ni itatu, gusiganwa ku maguru, Boccia na Wheelchair. Iyi yose, Akarere ka Musanze kaje imbere.

Habanje imikino yo gusiganwa ku maguru no kujugunya mu bagabo no mu bagore. Ikipe zari zihagarariye Akarere ka Musanze mu byiciro byombi, zahize izindi bari bahanganye.

Hakurikiyeho imikino ya Boccia na Wheelchair mu bagabo no mu bagore. Ikipe yari ihagarariye Akarere ka Kicukiro, yegukanye igikombe cya Wheelchair mu cyiciro cy’abagore. Iyari ihagarariye Akarere ka Musanze mu bagabo, yegukana igikombe muri Wheelchair na Boccia.

Bisobanuye ko uretse ikipe yari ihagarariye Akarere ka Kicukiro mu bagore, mu bindi byiciro byose, Musanze ari yo yegukanye ibikombe.

Akarere ka Musanze kagaragaje ko kasize Utundi turere mu mikino y’abafite ubumuga

Akarere ka Musanze kihariye ibihembo

Musanze yahize izindi no mu gusiganwa ku maguru
Iyi mikino iba irimo no guhangana
Abakobwa bagaragaje ko bafite imbaraga
Abafite ubumuga nabo berekanye ko bashoboye gukina

UMUSEKE.RW