Abantu 9 baguye mu mpanuka i Bukavu

Abanyeshuri 8 n’umushoferi wabo baguye mu mpanuka y’imodoka mu Mujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, byabaye kugicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Kamena 2022 muri Avenue ya Georges Defour muri Komini Kadutu.

Imodoka yari itwaye aba banyeshuri yangiritse ku buryo bukomeye

Iyi mpanuka yatewe n’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari itwaye amabuye yagonze imodoka itwara abanyeshuri.

Iyi modoka yari itwaye aba banyeshuri ubwo bavaga mu masomo berekeza mu ngo iwabo.

Iyi mpanuka ikimara kuba abanyeshuri 8 bahise bitaba Imana ako kanya hamwe n’umushoferi wari ubatwaye.

Abanyeshuri Bane bakomeretse bikomeye bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.

Amakuru y’urupfu rw’abaguye muri iyi mpanuka yemejwe na Minisitiri w’Ubuzima ku rwego rw’Intara ya Kivu y’Epfo.

Yagize ati “Abitabye Imana ubu bari mu buruhukiro bw’ibitaro by’Intara bya Bukavu.”

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW