Abimukira ba mbere bavuye mu Bwongereza bategerejwe i Kigali

Urukiko rwo mu Bwongereza rwanze guhagarika icyemezo cya Leta kigamije kohereza mu Rwanda abimukira bahaba badafite ibyangombwa.

Home Secretary mu Bwongereza, Mme Priti Patel na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta nyuma yo gusinya amasezerano ajyanye n’abimukira (Archives)

Abaharanira uburenganzira bw’abimukira bari batanze ikireho mu rw’Ubujurire rw’i London ngo ruburizemo icyo cyemezo.

Ikirego cy’abanyamategeko cyatanzwe ku munota wa nyuma bagaragaza ko icyemezo cya Leta kinyuranye n’indangagaciro y’ibanze ku bantu bahunga intambara n’ubutegetsi bubi.

Bashakaga kuburizamo ishyirwa mu bikorwa rya politiki itavugwaho rumwe yo kwirukana mu Bwongereza abahajya badafite ibyangombwa bakoherezwa mu Rwanda hashingiwe ku masezerano yasinywe.

Aba mbere bategerejwe i Kigali kuri uyu wa Kabiri.

Ikirego kandi cyari cyatanzwe kivuga ko umuntu adakwiriye kuvanwa aho ari mu rwego rwo kugaragaza ko muri bariya bimukira nta wujuje ibisabwa ngo yurizwe indege n’ubwo ziteguye kubakira.

Ubwongereza burashaka guca integer abimukira babujyamo banyuze mu mato cyangwa mu zindi nzira ariko bakaba badafite ibyangombwa bibemerera kujyayo cyangwa kuhaba

Abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko iyi politiki inyuranyije n’amategeko, itarimo ubumuntu, ndetse ko izashyira mu kaga ubuzima bw’abimukira.

Ubwongereza bwemeye guha u Rwanda miliyoni 120 z’ama-pound azakoreshwa mu iterambere no gufasha mu buzima bw’ibanze bw’aba bimukira andi akazajyenda atangwa bitewe n’abantu ruzakira.

- Advertisement -

Abagera 8 mu bantu 31 mbere bari bagenwe ko burira indege nib o bashobora koherezwa mu Rwanda nk’uko umuryango witwa Care4Calais wabitangaje.

Raza Husain, Umunyamategeko wa bamwe mu bari bareze yavuze ko hari impungenge cyane kuri aba bimukira bazaza mu Rwanda.

Yabwiye urukiko ko bariya bantu bagize ihungabana rikomeye aho baturuka, ndetse bamwe bakaba bafite ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe

IVOMO: Euro News

UMUSEKE.RW