AMAFOTO: Abasifuzi Irafasha na Mukayiranga Régine bakoze ubukwe

Ubukwe bwa Irafasha Emmanuel na Mushimire Émertha Fillette, bwabaye tariki 5 Kamena. Aba bombi babanje gusezeranira mu rusengero rwa ADPR Muhima. Nyuma yo gusezerana imbere y’Imana, abatumiwe bakiriwe mu Murenge wa Kimisagara mu Akarere ka Nyarugenge.

Ayabagabo na Muyakiranga basezeranye kuzabana akaramata

Irafasha na Fillette, bari bamaze imyaka itatu mu munyenga w’urukundo. Tariki 27 Gicurasi aba bombi bari babanje gusezeranira mu Murenge wa Kinazi mu Akarere ka Ruhango.

Undi musifuzi wemeranyije n’umugabo we ko bazabana akaramata, ni Mukayiranga Régine usifura mu Cyiciro cya Mbere ariko akaba ari n’umusifuzi mpuzamahanga.

Mukayiranga na Ayabagabo Faustin, basezeranye tariki 4 Kamena. Bakoze isezerano imbere y’Imana ryabereye muri Paroisse ya Saint Jean Bosco [Kicukiro]. Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, abatumiwe bakiriwe muri Green Park iherereye i Gahanga mu Akagari ka Kagasa.

Régine na Faustin bari basezeranye mu Murenge tariki 31 Werurwe uyu mwaka.

Aba basifuzi bariyongera ku bandi barimo Dushimimana Eric uherutse gukorana ubukwe na Uwase Nana.

Inshuti za Fillette zari zamwambariye
Inzozi z’aba bombi zagezweho!
Bombi basaga neza
Irafasha na Fillette bemeranyije kuzabana akaramata
Régine yaherekejwe n’urungano rwe
Mukayiranga yagaragiwe n’inshuti ze
Akanyamuneza kagaragaraga ku maso ya Faustin na Régine
Umugisha w’ababyeyi
Bashimiye ababyeyi
Régine na Faustin ubwo bambikanaga impeta

UMUSEKE.RW