AMAFOTO: AS Kigali y’abagore yisubije igikombe cy’Amahoro

Ni umukino wabanjirije uwa AS Kigali FC na APR FC wakinwe Saa kumi n’ebyiri n’igice z’ijoro.

AS Kigali WFC yarushaga Kamonyi WFC mu buryo bugaragara

Ikipe ya AS Kigali WFC yihariye igice kinini cy’umukino, cyane ko isanzwe iyoboye umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda.

Hakiri kare, Mukeshima Dorothée yaboneye AS Kigali WFC igitego ku munota wa 18 ku mupira yahawe na Usanase Zawadi.

Ntabwo byatinze, kuko ku munota wa 29, Mukeshima yahise yongera kubona inshundura nyuma yo gucenga ba myugariro ba Kamonyi WFC.

Hakijyamo ibitego bibiri hakiri, abarebye uyu mukino bibwiye ko hashobora kubonekamo ibitego byinshi ariko si ko byagenze.

N’ubwo ikipe ya Kamonyi WFC yatsinzwe ibitego bibiri hakiri kare, ariko yageragezaga guhererekanya neza ariko izamu rya Nyirabashyitsi Judith ryari ririnzwe neza.

Iminota 45 yarangiye AS Kigali WFC iri imbere n’ibitego 2-0, ariko iri no gusatira cyane.

Igice cya Kabiri cyatangiranye imbaraga ku ruhande rwa AS Kigali WFC, binayihesha igitego cya Gatatu ku munota wa 49 cyatsinzwe na Usanase Zawadi.

Ikipe ya AS Kigali WFC yakomeje kwiharira umukino, biyihesha igitego cya Kane ku munota wa 54 nacyo cyatsinzwe na Usanase Zawadi.

- Advertisement -

Iyi kipe y’Umujyi yakomeje guhusha ibindi bitego, biciye kuri Nibagwire Libellée, Ukwinkunda Jeannette Jiji na Mukeshima Dorothée wakomeje guhusha ibindi bitego.

Kamonyi WFC yakomeje gucunga izamu ryayo ariko ikanyuzamo igasatira, ariko ba myugariro ba AS Kigali WFC bari bahagaze bwuma.

Umukino warangiye iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi yegukanye intsinzi ku bitego 4-0, inegukana igikombe cyayo cya Kabiri cy’Amahoro.

Mukeshima Dorothée wa AS Kigali WFC yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umukino, Nibagwire Libellée ahembwa nk’umukinnyi w’irushanwa.

Umutoza mukuru w’iyi kipe y’Umujyi, Hamiss Sogonya, yishimiye uko abakinnyi be bakinnye, abashimira ko basigaye batsinda igitego bagiteguye.

Uyu mutoza yakomeje avuga ko yishimira urwego shampiyona y’abagore iriho, kandi afite icyizere cy’ejo hazaza heza h’umupira w’amaguru w’abagore.

Gusa uyu mutoza akomeza avuga ko hakiri byinshi bikwiye gukorwa muri ruhago y’abagore.

Nibagwire Libellée yavuze ko kuba yarabaye umukinnyi w’irushanwa, abikesha ubufatanye bwiza bwe na bagenzi be.

Ikipe ya AS Kigali WFC yegukanye ibikombe bibiri muri uyu mwaka, nyuma yo kwegukana icya shampiyona.

AS Kigali WFC yegukanye igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya Kabiri
Mukeshima Dorothée yagoye cyane Kamonyi WFC
Ukwinkunda Jeannette Jiji wa AS Kigali (uri ibumoso) nta gitego yabonye

UMUSEKE.RW