Amagare: Mugisha Moïse yimanye u Rwanda muri Cameroun

Mugisha yegukanye iri siganwa akoresheje 26h34’24’’ ku ntera y’ibilometero 1066.2. Andreev Yordan wa Team Martigues SC niwe waje ku mwanya wa Kabiri arushijwe amasegonda 32, Umunya-Cameroun, Artuce Jodele Tella, ukinira SNH Vélo Club yaje ku mwanya Gatatu asizweho amasegonda 33.

Mugisha Moïse yegukanye Tour du Cameroun

U Rwanda rwongeye kwigaragaza Muri iri siganwa ry’amagare rizenguruka Igihugu cya Cameroun, nk’Igihugu gikomeje gukura muri uyu mukino, rwasoje ku mwanya wa Kane mu makipe umunani yaryitabiriye.

Mu bandi bakinnyi bajyanye na Mugisha, Munyaneza Didier yasoje ku mwanya wa Karindwi, mu gihe Muhoza Eric [12], Nzafashwanayo Jean Claude [25], Niyonkuru Samuel [27] na Tuyizere Etienne [33].

Abakinnyi 44 ni bo basoje iri siganwa rizenguruka Cameroun ryakinwaga ku nshuro ya 18.
Agace ka Munani ari na ko ka nyuma kakinwe kuri uyu munsi, abasiganwa bava Ebolowa bagana i Yaoundé ku ntera y’ibilometero 151.4km kegukanywe n’Umunya-Maroc El Arbaoui Adil wakoresheje 3h40’17″, arusha Moïse amasegonda 18.

Uyu musore wimanye u Rwanda muri Cameroun, ubwo yari amaze kwegukana isiganwa, yavuze ko ashimishijwe cyane n’intsinzi yabonye.

Yatangarije CRTV SPORTS ati “Nzagaruka hano mu 2023 gutwara irindi siganwa. Twakinnye tugerageza guhatana cyane, twatsinze.’’

Uyu musore yafashe umwambaro w’umuhondo uhabwa uyoboye urutonde rusange nyuma y’Agace ka Karindwi kakiniwe mu mihanda ya Boumnyebel na Mbalmayo ku ntera y’ibilometero 112.6.
Aka gace kegukanywe na Taillandier Axel ukinira Team France Défense, yakoresheje 2h48’14’’, arusha Mugisha wa kane amasegonda atatu.

Ku rutonde rusange, Mugisha yahise afata umwanya wa mbere nyuma yo gukuramo ikinyuranyo cy’iminota itatu n’amasegonda 30 yarushwaga na Andreev Yordan, amushyiramo 32″.

Mugisha w’imyaka 25 yatangiye umwaka ahirwa cyane! Ni we Munyarwanda wa mbere wegukanye Agace ka Tour du Rwanda kuva igeze ku rwego rwa 2,1 mu 2019.

- Advertisement -

Yabigezeho ku wa 27 Gashyantare 2022, ubwo iri siganwa rizenguruka igihugu ryasozwaga abakinnyi bazenguruka Umujyi wa Kigali ku ntera y’ibilometero 75,3.

Nyuma y’aho uyu musore yakomeje guhirwa kuko yegukanye na Tour du Cameroun 2022. Iri rushanwa yegukanye ni irya Kabiri rikomeye yatwaye muri iki gihugu nyuma yo kwegukana  Grand Prix Chantal Biya mu 2020.

Mugisha yabaye Umunyarwanda wa Kabiri wegukanye Tour du Cameroun, nyuma ya Uwizeyimana Bonaventure wabigezeho mu 2018.

Abagore b’u Rwanda barwimanye muri Cameroun
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yegukanye umwanya wa Kane muri Tour du Cameroun

UMUSEKE.RW