Amajyepfo: Min Gatabazi yakomoje kuri ruswa ivuza ubuhuha mu biro by’ubutaka 

Mu kiganiro Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yagiranye n’inzego zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyepfo,  yatunze agatoki kuri ruswa ivugwa mu biro by’ubutaka hirya no hino mu Turere. 
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yakomoje kuri ruswa ivugwa mu biro by’ubutaka
Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yabivuze ubwo yatangizaga inama mpuzabikorwa y’Intara y’Amajyepfo.
Gatabazi yavuze ko kuvuga ko umuturage agomba kuba ku isonga bikwiriye kuva mu magambo bigashyirwa mu bikorwa.
Yavuze ko ahenshi mu biro by’ubutaka ku bashaka ibyangombwa byo kubaka basiragizwa bashakwaho Indonke kugira ngo babone kubaha ibyangombwa by’ubutaka baba bakeneye.
Ati “Ruswa iravugwa mu biro by’ubutaka no mu mitangire y’amasoko, ibi biradindiza serivisi zihabwa abaturage bikanatuma gahunda Perezida wa Repubulika yemereye abaturage zitagerwaho.”
Uyu Muyobozi yavuze ko hari abajya bakemurira ibibazo mu biro aho kubikemurira aho ikibazo cyabereye.
Ati “Mwa bayobozi mwe niba ikibazo kikugezeho gikemure ku rwego rwawe.”
Umukuru w’Umudugudu wa Mareba mu Kagari ka Kibilizi mu Murenge wa Kibilizi Mukangarambe Christine yemera ko bamwe mu bakira bakanasaba ruswa ari abahembwa ku kwezi, akavuga ko hari bamwe mu baturage bajyaga bayimuha akayanga kubera ko iyo Umuyobozi ariye ruswa  y’umuturage aba atakaje Indangagaciro  yo gukunda igihugu.
Yagize ati “Ndibaza impamvu Njyewe umukorerabushake ntashobora kurya ruswa, abahemberwa ukwezi akaba aribo bayakira.”
Mukangarambe avuga ko benshi mu bamuhaga ruswa ari abo babaga bafatiye mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
- Advertisement -
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yabwiye abari mu nama ko no mu bigo by’Imali(SACCOS) no mu makoperative zirimo ruswa ku rwego rwo hejuru.
Ati “Muri SACCO umuturage yaka inguzanyo y’ibihumbi 200 ugomba kuyimuha akamusaba gutanga ibihumbi 50 muri zo kandi agomba kuyishyura yose nk’umwenda yasabye.”
Nirere yavuze ko hari n’abagize umuti w’ikalamu umuco bakemurira ibibazo mu kabari.
Si ubwa mbere ruswa mu biro by’ubutaka itunzwe urutoki, kuko no mu minsi mikeya ishize, bamwe mu baturage bo mu Karere ka Muhanga babwiye Umunyamakuru w’UMUSEKE ko basiragizwa mu gihe basaba ibyangombwa kugira ngo batange indonke.
Inzego zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyepfo zitabiriye inama mpuzabikorwa y’Intara y’Amajyepfo
Umukuru w’Umudugudu wa Mareba Mukangarambe Christine yibajije impamvu abahemberwa ukwezi baka ruswa.
Bamwe mu banyamadini n’amatorero bavuze ko bagiye gufatanya n’inzego z’ubuyobozi mu kurwanya ruswa
Bamwe mu bayobozi b’Uturere two mu Ntara y’Amajyepfo.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Majyepfo