Polisi y’Igihugu kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Kamena 2022,yatangiye gutangaza amabwiriza ya buri munsi azafasha abakoresha imihanda yo mu Mujyi wa Kigali mu gihe mu Rwanda hazaba habera inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza bitewe n’uko imwe izaba iri gukoreshwa n’abazitabira iyo nama.
Ni inama biteganyijwe ko igomba gutangira kuva ku wa 20 Kamena, 2022.
Polisi y’Igihugu yatangaje ko kuva kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Kamena, umuhanda wo mu cyerekezo cya Marriot Hotel – Muhima – Kinamba – Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali uzakoreshwa n’abashyitsi.
Imihanda izaba ikoreshwa mu buryo rusange kuva Gisozi ni ULK – Beretwari – Gaposho – Kinamba – Kacyiru cyangwa kuri UTEXIRWA.
Abazaba baturutse mu Mujyi rwa gati, bashobora gukoresha umuhanda wa Onatracom – Gereza – Muhima -Nyabugogo – Poids Lourd – Kanogo – Rwandex.
Polisi y’Igihugu yasabye Abanyarwanda kwitwararika no kwirinda amakosa ashobora guteza impanuka.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera yasabye Abanyarwanda gukirikiza amabwiriza agenda atangwa mu gukoresha imihanda.
Yagize ati “Kugira ngo turusheho kunoza imigendekere myiza y’urujya n’uruza rw’ibinyabiziga mu Mujyi wa Kigali, abakoresha imihanda narasabwa kuzubahiriza amabwiriza ajyanye n’imikoreshereze y’imihanda azajya atangazwa umunsi umwe mbere yo gushyirwa mu bikorwa kugira ngo babashe gutega neza ingendo.”
Yakomeje agira ati “Abaturarwanda barakangurirwa gukurikiza ingengabihe ku mikoreshereze y’imihanda ya buri munsi ku rubuga rwa Polisi (Website) cyangwa twitter kuri Radiyo na televiziyo zitandukanye.”
- Advertisement -
CP Kabera yasabye Abanyarwanda kuzakirana urugwiro Abashyitsi.
Yakomeje ati “Birasanzwe ko mu muco wacu nk’Abanyarwanda ko twakira neza Abashyitsi batugana. Dukwiye rero kubigaragaza by’umwihariko mu gihe cya CHOGM nk’uko byagiye bigenda no ku zindi nama Mpazamahanga uRwanda rwagiye rwakira.”
Byitezwe ko inama ya CHOGM izitabirwa n’abasaga 5000 baturutse mu bihugu 54 by’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza.
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW