CHOGM iciye impaka ku mubano mubi w’u Rwanda na Uganda

Inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza, izwi nka CHOGM ,yaberaga mu Rwanda kuva kuwa 20-26 Kamena 2022, isize isobanuye iherezo ry’umubano w’u Rwanda na Uganda.

Perezida Paul Kagame aramukanya na mugenzi we Yoweli Kaguta Museveni i Gatuna ku wa 21 Gashyantare 2020

Ni inama yitabiriwe n’abayobozi bakomeye ku rwego rw’Isi barimo igikomangoma cya Wales, Charles Philip n’umugore we Camilla, Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, Uw’uBwongereza, Boris Johnston, ndetse n’abandi bakomeye ku rwego rw’Isi ndetse no muri Afurika.

Muri iyi nama yitabiriwe n’abasaga 4000 bo mu bihugu 54 bo mu muryango w’ibivuga ururimi rw’icyongereza, hajemo umushyitsi udasanzwe, ufite byinshi avuze ku Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.

Museveni waherukaga kuza mu Rwanda mu myaka 5 ishize, aza muri iyi nama yeretswe urukundo n’Abanyarwanda, kuva yambuka umupaka uhuza Uganda n’uRwanda kugera iKigali mu murwa wari wakiriye inama iyi nama.

Ubwo yazaga kuwa 23 Kamena 2022, Museveni yasuhuzwaga n’abaturage bari ku muhanda, nawe akanyuzamo akabasuhuza, ibintu bigaragaza isura nshya ku mubano w’u Rwanda na Uganda.

Mu myaka yashize uRwanda rwakunze kutavuga rumwe na Uganda, aho ibihugu byombi byashinjanyaga ibintu bikomeye, Uganda yashinjaga uRwanda ubutasi no kwivanga mu mikorere y’Ubutegetsi bwa Uganda mu gihe uRwanda rwo rwayiregaga guhohotera Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu kubafunga, kubambura ibyabo, kubakorera iyicarubozo no kubacyura ku ngufu aho benshi bajugunywaga ku mupaka banegekaye.

URwanda kandi rwayiregaga gufasha abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda barimo RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Perezida Yoweri Museveni ageze i Gatuna ku ruhande rw’u Rwanda

Muhoozi yabaye umuhuza mwiza…

Nyuma y’imyaka myinshi ibihugu byombi birebana ay’ingwe, umuhungu wa Perezida Museveni, akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yafashe icyemezo cyo gushaka umuti urambye w’ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

- Advertisement -

Tariki ya 22 Mutarama 2022, Lt Gen Muhoozi yageze i Kigali, agirana ibiganiro na Perezida Kagame, ibintu byatumye benshi batangira kwizera ko umubano wazahuka.

Icyo gihe Muhoozi ubwe yitangarije ko akurikije ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame, umubano w’ibihugu byombi ushobora gusubizwa ku murongo mu gihe gito.

Kuri twitter yagize ati “Ndashimira Perezida Paul Kagame ,kubera uburyo uyu munsi njye n’itsinda rya njye twakiriwe neza i Kigali. Twagiranye ibiganiro byimbitse byo kurebera hamwe uburyo bwo kunoza umubano. Ndahamya ko hashingiwe ku miyoborere y’abakuru b’ibihugu byacu,tuzabasha kugarura umubano mwiza uri mu mu mateka yacu vuba bishoboka.”

Nyuma y’ibyo biganiro, hafashwe icyemezo cyo gufungura umupaka wa Gatuna , cyatangiye gushyirwa mu bikorwa kuwa 31 Mutarama 2022.

Ibyo kandi byaje bikurikira ibikorwa bya Uganda byo guhinduriraa inshingano Mj Gen Abel Kandiho , wari umuyobozi w’Ubutasi bwa Uganda, CMI, yashinjwaga cyane kugira uruhare mu gushimuta no guhohotera Abanyarwanda.

Ikindi cyatanze ikizere ku mubano wa Uganda n’u Rwanda, ni urugendo rwa Perezida Kagame, muri Mata uyu mwaka yagiriye muri icyo gihugu.

Urugendo yagize ubwo yari yitabiriye ibirori by’isabukuru y’umuhungu wa Museveni, Lt Gen Muhoozi, yuzuza imyaka 48.

Icyo gihe Perezida Kagame yakiriwe na Museveni na Janet Museveni, bagirana ibiganiro byihariye , by’ibanze ku ngingo zitandukanye zirimo umutekano mu Karere, amahoro n’ubufatanye.

Nk’uko bisanzwe ku ba Perezida badaherukana barasuhuzanya, bagahana umukono, mu mafoto yashyizwe hanze, nta hantu hagaragara abakuru b’ibihugu byombi bahana umukono, bikekwa ko ibintu byari bitarajya mu buryo.

Perezida Kagame Paul na Lt Gen Muhoozi ubwo yazaga i Kigali.

CHOGM inzira iharuye ku mubano w’ibihugu byombi

Yoweri Kaguta  ubwo yasubiraga mu gihugu cye, nyuma yo kwitabira inama ya CHOGM, yatangaje ko yanyuzwe n’uburyo Abanyarwanda bamwakiriye.

Mu mashusho y’amasegonda atanu yashyize kuri twitter ariho abantu bamusuhuzanya urugwiro, yamuteye kuyaherekesha ubutumwa agira ati “Nyuma yo kwitabira ibikorwa byo gusoza inama ya CHGOM, nasubiye mu rugo nkoresheje Umupaka wa Gatuna. Ndashimira abavandimwe bacu b’Abanyarwanda bitari gusa kubera uko banyakiriye mu gihe nahamaze ahubwo no kubera uburyo bansezeye kuva i Kigali kugera Gatuna. Murakoze cyane,reka urukundo ruganze.”

Umuhungu wa Museveni akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi nawe kwihangana byaranze maze ashima u Rwanda uburyo rwahaye ikaze Se, ahishura ko Uganda n’u Rwanda ari ibihugu by’ibivandimwe.

Kuri twitter yagize ati “Undi muntu w’ukuri ,Kaguta Museveni yinjiye mu gihugu kivandimwe, uRwanda ,yakirwa n’abantu ibihumbi. Nabwiye abantu kenshi ko Uganda n’u Rwanda ari igihugu kimwe. Habeho ba Perezida Kaguta Museveni na Paul Kagame.

Mbere ibihugu ntibyacanaga uwaka, ndetse n’intumwa z’ibihugu zari zarananiwe. Ariko mu gihe gito Abaperezida bombi barahuye baraganira, umwe asura undi, ibintu bihishura gushyira hamwe kw’ibihugu n’umusaruro ku Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu nama ya CHOGM i Kigali mu Rwanda

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW