Congo irakomanga kuri Jenoside, barica abantu kuko bavuga Ikinyarwanda

Nyuma y’uko hadutse imirwano ikaze hagati y’ingabo za Leta ya Congo n’umutwe wa M23, Abavuga ururimi rw’ikinyarwanda bari guhigishwa uruhindu i Kinshasa no mu bindi bice by’iki gihugu, ubwoba ni bwose ko haba Jenoside.

Umucuruzi Semutobo yishwe azira ko avuga ururimi rw’Ikinyarwanda

Umucuruzi w’Umunyamulenge witwa Semutobo yiciwe i Kalima muri Maniema azira ko avuga ururimi rw’ikinyarwanda. Ibi bikurikiye imvugo z’urwango n’ibikorwa by’urugomo biri gukorerwa abavuga ikinyarwanda muri Congo biganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi.

Hari Majoro mu ngabo za Leta wiciwe ku rugamba akekwaho kuba akorana na M23 kubera avuga Ikinyarwanda ndetse na Lt Col uherutse gukubitirwa mu ruhame n’abapolisi bato bamushinjaga gukorana n’u Rwanda.

Mu Mijyi itandukanye hakomeje uruhigi ku bavuga Ikinyarwanda aho babasanga mu ngo zabo, mu nsengero, mu kazi n’ahandi bakabakubita abandi bagafungwa bitwa ko bashyigikiye M23 ikomeje gukubita inshuro ingabo za FARDC.

Ni ibikorwa bigayitse biri gukorwa n’insoresore ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru bakomeje guhembera urwango, bigahabwa umugisha n’inzego z’umutekano zibareberera nta nkomyi.

Musenyeri wa Diyoseze ya Butembo muri Kivu ya Ruguru, Mgr Sikuli Paluku aherutse gutangaza ko atumva ukuntu igihugu cy’u Rwanda kirutwa na Diyoseze ayobora kijujubya Congo, yumvikanye asaba abacongomani guhaguruka n’iyonka bakarwanya u Rwanda n’abafitanye isano narwo.

Izi mvugo z’urwango zikomeje gukwirakwiza n’abayobozi b’amashyaka atandukanye barimo Martin Fayulu, Muzito n’abandi basaba Tshisekedi kutajenjekera u Rwanda n’abafitanye isano narwo.

Umuryango Mahoro Peace Association (MPA) wamaganye ubu bwicanyi burimo bukorerwa abavuga ikinyarwanda muri congo, uvuga ko bari kwicwa bazira abo aribo.

Bagize bati “Nkuko kurwanya Abayahudi byateye imbere mu Burayi hamwe n’ubufatanye bucece bw’ibigo na Leta, kurwanya Abatutsi byashinze imizi muri Kongo.”

- Advertisement -

I Kinshasa ubwoba ni bwose ku bavuga Ikinyarwanda….

Umwe mu Banyarwanda ukorera mu Mujyi wa Kinshasa waganiriye n’UMUSEKE muri iki gitondo cyo kuwa 19 Kamena 2022 yavuze ko umutekano wabo ugeramiwe isaha n’isaha bakwicwa.

Avuga ko kuwa Gatatu mu Mujyi wa Kinshasa mu isoko rya Zando muri Gombe, Abavuga Ikinyarwanda bagoswe n’urubyiruko rwitwaje intwaro gakondo bashaka kubatwikira mu maduka, Imana ikinga ukuboko.

Abo bavuga ikinyarwanda batabawe na Polisi yateye ibyuka biryana mu maso muri urwo rubyiruko rwari rwitwaje imihoro, ubuhiri na essence yo kubatwika, kugeza magingo aya nta muntu uramenya aho Polisi ngo yagiye kubacungira umutekano.

Ati “Abasore b’ibigango baragota bari gusakuza ngo turabatwika, turabatwika bariya banyarwanda, abo basore bari basaze bashaka kubatwika.”

Yatangarije UMUSEKE ko aho akora yatangiye guterwa ubwoba n’abo bakorana kuko avuga ururimi rusa n’urwo Perezida Kagame bakunda kumva avuga.

Ati “Hari uwambwiye ati wowe hari ururimi ujya uvuga ntabwo turuzi kandi Kagame iyo ari kuvuga discour tujya twumva ururimi nk’urwo uvuga, inyeshyamba nizinjira Kinshasa tuzahita tukwiyicira.”

Avuga ko muri Kinshasa abantu bose bafite umwuka ko umunyarwanda ari ikibazo “Ntabwo ibintu bimeze neza isaha n’isaha bishobora guhinduka.”

Muri Kinshasa ngo hari gahunda yo gutangira guhiga abanyarwanda bazunguruka mu ngo aho basanze umunyarwanda bamutwikira mu nzu.

Ati “No mu muhanda uri kugenda ufite urwikekwe, uri guhuza amaso n’umuntu ugahita ugira ubwoba ngo bakuvumbuye.”

Kuwa 25 Kamena 2022 hitezwe ibidasanzwe…..

Amakuru ava i Kinshasa avuga ko kuwa 25 Kamena hitezwe igitendo kidasanzwe kizakorerwa abavuga Ikinyarwanda nk’uko amakuru agera ku UMUSEKE abivuga.

Amarenga yatangiye kugaragara aho abamotari n’abatwara abagenzi mu modoka bavuga Ikinyarwanda bamaze iminsi bapakirwa bitwa Intasi za Kagame ndetse n’ibinyabiziga byabo bigatwarwa ahantu hatazwi.

Hari uruhigi rukomeye ku Banyarwanda by’umwihariko aho ufatanwe ibyangombwa by’u Rwanda ahita ahura n’akaga ntayandi mananiza, abenshi bari guhunga banyuze muri Congo Brazaville kuko batahirahira burira indege ibazana mu Mujyi wa Goma ngo baze mu Rwanda.

Amakuru yizewe avuga ko hari inama itegerejwe kuwa 25 Kamena 2022 izafatirwamo imyanzuro ikakaye yo guhashya umutwe wa M23 n’abawutera inkunga bose.

Iyo nama izayoborwa n’Umukuru w’Igihugu, yitezweho kuzavugirwamo ijambo rishobora kubera umutwaro abavuga Ikinyarwanda muri Congo by’umwihariko mu Mijyi ya Kinshasa, Lubumbashi, Goma,Bukavu n’ahandi.

Ibintu bikomeje kudogera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu gihe nta cyakorwa mu maguru mashya ngo gihagarike imvugo z’urwango, urugomo n’ubwicanyi ku bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda ntakabuza byabyara Jenoside muri kiriya gihugu.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW