Congo irashinja ingabo z’u Rwanda kuyirasaho ibibombe bigahitana abantu 2 – ISESENGURA

Nyuma y’uko u Rwanda rugaragaje ko hari ibisasu bibiri byavuye muri Congo bikagwa mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze, ndetse ingabo z’u Rwanda zigasohora itangazo ribyamagana, igisirikare cya Congo cyasohoye itangazo na cyo gishinja u Rwanda gukoresha imbunda nini mu kuyirasaho.

Brig Gen Ekenge Bomisa Efomi Sylvain Umuvugizi wa Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru iyobowe gisirikare

Mu mvugo z’Abategetsi i Kinshasa, Abasirikare bose bashinja u Rwanda kuba rufasha M23, u Rwanda rwo ruvuga ko atari byo ko ahubwo bakabaye bagaragaza inkunga batera umutwe w’iterabwoba wa FDLR uvuga ko urwanya Leta y’u Rwanda.

Ku wa Gatanu byahinduye isura, ibindi bisasu byaguye ku butaka bw’u Rwanda bivuye “muri Congo” nk’uko itangazo ry’ingabo z’u Rwanda ribivuga.

Rigira riti “Ingabo za Congo, FARDC zarashe ku butaka bw’u Rwanda ibisasu bibiri by’imbunda irasa rockets ya mm 122, byarasiwe i Bunagana hafi y’urubibi rw’u Rwanda na Congo bigwa mu Kagari ka Nyabigoma, mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze.”

U Rwanda ruvuga ko ibi bisasu byarashwe ahagana saa sita zibura iminota itanu (11h55 a.m) nta muntu byahitanye cyangwa ngo bigere ikintu byangiza uretse kugwa mu mirima y’abaturage, ariko ngo byateye ubwoba abaturage.

U Rwanda rwibutsa ko ari ku nshuro ya gatatu u Rwanda rurashweho na Congo, ubundi hari tariki 19 Werurwe, 2022 icyo gihe ibisasu byaguye mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, naho tariki 23 Gicurasi, 2022 ibisasu byaguye mu Mirenge ya Nyange na Kinigi mu Karere ka Musanze.

Congo na yo iti “Ibisasu by’u Rwanda byahitanye abana 2”

Nyuma y’itangazo ry’ingabo z’u Rwanda, igisirikare cya Congo cyasohoye irindi rinyomaza iryo, rivuga ko ahubwo u Rwanda ahagana saa kumi z’amanywa (16h15) zarashe ibisasu bigera ku 10 ku butaka bwa Congo nk’uko babivuga mu itangazo.

- Advertisement -

Rigira riti “Ibyo bibombe byarashwe n’imbunda irasa kure muri Km22 byarasiwe ku butaka bw’u Rwanda, bisandarira ahitwa Biruma na Kabaya, uduce two muri Groupement ya Kisigari, muri Chefferie ya Bwisha, muri Territoire ya Rutshuru, hamwe ni muri Km 5 ahandi ni muri Km 1.5 mu Burasirazuba bwa Rumangabo.”

Congo ivuga ko ibisasu byarashwe Kabaya byaguye mu nkengero z’ishuri rya Institut Saint Gilbert, imibare y’agateganyo ikaba ari uko byahitanye abana b’abahungu babiri. Umwana umwe w’imyaka 7 witwa Ishaka Mapenzi, na Jeremie Nziuvira w’imyaka 6.

Congo ivuga ko undi mwana w’umuhungu utaratangazwa amazina yakomeretse ajyanwa kwa muganga.

Ibyaha by’intambara!

Igisirikare cya Congo kivuga ko ingabo z’u Rwanda zarashe ishuri, ibyo zivuga ko ari icyaha cy’intambara ndetse bikaba n’icyaha cyibasira inyoko muntu.

Congo yibutsa ko abasirikare babiri b’u Rwanda bafatiwe ahitwa Biruma tariki 28 Gicurasi, 2022, mu gihe u Rwanda rwasohoye itangazo icyo gihe rugaragaza ko abo basirikare bashimuswe bari ku izamu ku mupaka wa Congo n’u Rwanda batwarwa n’ingabo za Congo zifatanyije na FDLR.

“U Rwanda rurahuze nta mwanya wo kurasa Congo rufite” -ISESENGURA

Umunyamakuru Robert Mugabe, ufite ubumenyi mu by’Amategeko akaba anasesengura politiki y’Akarere k’Ibiyaga Bigari, yemeza ko Congo Kinshasa irimo gukina umukino wo guhakana M23 kugira ngo ikibazo gihinduke icy’ibihugu bibiri.

Ati “FARDC iratera bikayigaruka cyane, byayigaruka ntishaka kwemera ko ikibazo cya M23 cyakemurirwa imbere, Abakongomani barashaka ko ikibazo kiba icy’ibihugu bibiri, ibyo bakora, ibisasu bya M23 babyitirira u Rwanda ariko ibyo bakora byose u Rwanda rurahuze, ruhugiye mu gutegura inama ya CHOGM (Inama y’Abakuru b’ibihugu na Guverinoma bo mu Muryango ukoresha Icyongereza wa Commonwealth), nta mwanya bafite wo kuba barasa muri Congo, nta n’impamvu bafite ifatika.”

Mugabe yemera ko ikibazo cya Congo kiri kuremerezwa kugira ngo Congo ijye mu mishyikirano n’u Rwanda, ku buryo nibumvikana na rwo M23 ikomeza kuba mu mababa y’u Rwanda.

Ibindi muri iki kiganiro murabisanga kuri Channel ya YouTube ya UMUSEKE TV.

HATANGIMANA Ange Eric /UMUSEKE.RW