Daniel Ngarukiye yateguje indirimbo ishingiye ku nkuru mpamo

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Daniel Ngarukiye umwe mu bahanga mu gucuranga inanga nyarwanda

Umukirigitananga Daniel Ngarukiye yateguje abakunzi be indirimbo ishingiye ku nkuru mpamo y’urukundo rwo mu buto.

Daniel Ngarukiye umwe mu bahanga mu gucuranga inanga nyarwanda

Daniel Ngarukiye ni umwe mu baririmbyi mu njyana Gakondo ukorera umuziki ku mugabane w’Uburayi, aririmba anacuranga inanga.

Yamenyekanye ku buhanga mu myandikire akaba yarahoze mu itsinda rya Gakondo Group ryari rigizwe na Masamba Intore, Jules Sentore na Teta Diana.

Uyu muhanga mu njyana gakondo akomoka kuri Semivumbi wari umwe mu babyinnyi beza b’Umwami Rudahigwa akaba yari inshuti y’akadasohoka na Sentore Athanase.

Daniel Ngarukiye yatojwe guhamiriza no gucuranga inanga na Sentore Athanase kuri ubu ni umwe mu bahanga mu gucuranga inanga.

Yabwiye UMUSEKE ko iyi ndirimbo nshya agiye gushyira hanze ishingiye ku nkuru mpamo yamubayeho akiri mu muto.

Yavuze ko iyi nkuru yamubayeho ubwo yari akiri mu cyaro umwana w’inshuti ye magara aza kwimukira muri Kigali ariko baghana isezerano ko bazahozanya ku mutima.

Ati “Kuva icyo kugeza izi saha sindongera kumenya amakuru y’uwo mwana w’inshuti yanjye.”

Iyi ndirimbo yise “Ka Kana” mu buryo bw’amajwi yakozwe na Didier Touch mu Bubiligi mu gihe amashusho ari gutunganywa na Julien BMjizzo.

- Advertisement -

Uyu muhanzi arateganya kuza mu Rwanda vuba aho azaza mu bikorwa byo kumenyekanisha ibihangano bye yakoreye ku mugabane w’Uburayi ndetse no gutaramira abakunzi b’umuziki Gakondo.

Urupapuro rw’integuza ya ‘Ka Kana’ indirimbo nshya ya Daniel Ngarukiye

MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW