Ferwafa yimuye imikino ya 1/2 y’icyiciro cya Kabiri 

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa UMUSEKE ufitiye kopi, Ferwafa yandikiye amakipe ane bireba ko imikino yabo yigijwe inyuma ho iminsi itatu kuko aho gutangira tariki 11 Kamena nk’uko byari byateganyijwe, iyi mikino yashyizwe tariki 14 na 18 ku mukino yo kwishyura.

Ferwafa yamenyesheje amakipe ane agomba gukina 1/2 cya shampiyona y’icyiciro cya Kabiri, ko imikino yigijwe inyuma

Uko amakipe azahura muri 1/2:

Sunrise FC vs Vision FC

Rwamagana City vs Interforce FC

Ikipe ya Sunrise FC irahabwa amahirwe yo kugaruka mu cyiciro cya Mbere, cyane ko abakinnyi iyi kipe yamanukanye bayemerera kugeruka mu Cyiciro cya Mbere.

Amakipe abiri ageze ku mukino wa nyuma, ahita azamuka mu cyiciro cya Mbere.

Vision FC izerekeza i Nyagatare gukina na Sunrise FC
Amakipe yamenyeshejwe ko imikino yayo yimuwe

Amafoto: Rwandamagazine
UMUSEKE.RW