Gakenke: Ababyeyi bifashe ku munwa ku bw’ikibazo cy’abangavu bishora mu gushinga ingo bakiri abana

Ababyeyi bo mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Gakenke, bavuga ko bahisemo baruca bakarumira, kuko babuze umuti w’ikibazo cy’abana b’abakobwa bishora mu byo gushinga ingo kandi na bo bari bakirerwa.

Inyubako nshya y’Ibiro by’Akarere ka Gakenke

Iki ngo ni ikibazo kimaze gufata indi ntera hirya no hino muri aka Karere, aho ngo usanga umwana w’umukobwa w’imyaka 16 na 17 adatinya kwishyingira umugabo umuruta, rimwe na rimwe yaba umugore n’umugabo bagashinga urugo bose bataragera ku myaka y’ubukure, gusa ngo igihangayikishije kuruta ibindi ni uko akenshi izo ngo zihoramo amakimbirane.

Umwe mu babyeyi utashatse kugaragaza amazina ye ku bw’impamvu ze, wo mu Murenge wa Kivuruga avuga ko ikibazo cy’abangavu bashaka bakiri bato kimaze kurenga ubushobozi bwabo, ngo kuko iyo bagiye kumucyura ngo bamugarure mu rugo, babasubiza ko bagiye gushaka ibyo na bo baje bashaka, ndetse ngo hari n’ubwo ubuyobozi bubatandukanya bakongera bagasubirana, asaba ko ubuyobozi bwakongeramo imbaraga byaba ngombwa amategeko agakurikizwa.

Yagize ati “Ubu twifashe ku munwa turaruca turarumira, umukobwa w’imyaka 16 na 17 ukabona yishyingiye. Hari umuturanyi wanjye byabayeho umukobwa we yishyingiye umugabo afite imyaka 17, nyina agiye kumugarura mu rugo amusubiza ko agiye gushaka icyo na we ngo yaje ashaka, ubwo se warenzaho iki akubwiye gutyo! Twe byaraturenze icyakora ubuyobozi nibwo bukwiye gushyiraho igitsure byaba ngombwa amategeko agakurikizwa naho ubundi ingo nk’izi ntizinarama.”

Habimfura Theogene wo mu Murenge wa Cyabingo na we avuga ko iki kibazo cy’abangavu bishyingira batarakura gikwiye kwitabwaho n’ubuyobozi n’ubwo we mu myumvire ye avuga ko baramutse babanye neza babareka bakubaka.

Ati “Icyakora umwana arongowe akiri muto urugo rukamuhira we wamureka akubaka kuko ntakundi wamugira, ikibazo ni uko akenshi izo ngo zihora mu makimbirane, izindi baba mu bukene batishoboye, abana b’ubu ntibagihanwa baratunaniye hari abishyingira babakurayo ejo ukumva ngo basubiranye, ahubwo abo bagabo bajye bafungwa wenda bacika ku kutwohereza  abana, twumva itegeko kuri iki kibazo ryakubahirizwa rwose.”

Uwase utuye mu Murenge wa Kivuruga, Akagari ka Ruhinga Umudugudu wa Buranga avuga ko yashatse afite imyaka 17 abana n’umugabo w’imyaka 19, abitewe n’ubuzima butari bumworoheye yabagamo iwabo, gusa kuri ubu yicuza icyamuteye gushaka akiri muto ngo kuko urugo rwabo ruhoramo amakimbirane adashira, aho ngo akubitwa buri gihe, ntahahirwe n’umugabo we, ndetse ngo nta n’ubwisungane mu kwivuza agira kandi atwite.

Yagize ati “Iwacu twabagaho mu buzima bugoye tutaboba icyo kurya, kubona umwambaro w’ishuri n’ibikoresho ntibyashobokaga, mpitamo gusanga umugabo tubana kuko yanyizezaga kumfasha, tumaranye umwaka ariko ahora ankubita, ntampahira nta mituweli ngira kandi ndatwite sindajya kwa muganga na rimwe (arira), nicuza icyatumye nangiza ubuzima bwanjye ngo ndashinga urugo ntashoboye.”

Uyu mwana akomeza avuga ko kuri ubu aterwa ipfunwe no gusubira iwabo kandi atwite ndetse nta n’ubushobozi bwo kumwitaho n’uwo atwite, gusa akavuga ko abonye umugirabeza wamufasha kwiga umwuga uwo ari wo wose, byamuha icyizere cyo kwibeshaho akava muri urwo rugo kuko abayeho nabi.

- Advertisement -

Yagize ati “Ndya ari uko hari ungiriye impuhwe akangaburira kuko umugabo ntampahira, nagize n’ikibazo cyo gusubira iwacu ntwite nta n’icyo bashobora kumarira, gusa ubu mbonye inkunga nto nkabasha kwiga umwuga nko kudoda cyangwa gutunganya imisatsi, nava muri uru rugo nkajya kwitunga kuko naba mfite icyo mperaho, naho urugo rwo sinzi ko nzarushobora, gusa nagira inama bagenzi banjye yo kutishora mu gushinga ingo batarakura kuko ibibazo bibamo birenze ubushobozi bwacu.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gakenke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamahoro Marie Therese, asaba ababyeyi kutifata ku munwa ngo baterere iyo, ahubwo bagomba kujya batanga amakuru kugira ngo ababa bagize uruhare mu gukorera abo bana ihohoterwa babiryozwe mu butabera.

Yagize ati “Ubundi ibi biri mu byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko niba umugabo yashakanye n’umukobwa uri munsi y’imyaka 18 akwiye gukurikiranwa na RIB, iyo bashakanye bose bari munsi y’iyi myaka turabaganiriza buri wese agasubira iwabo akarerwa nk’umwana akabanza agakura, rero icyo twibutsa ababyeyi nibareke kwifata ku munwa ngo byacitse, nibaduhe amakuru aho biri abo bana babone ubutabera RIB nayo ikore akazi kayo.”

Uyu muyobozi yakomeje asaba abana b’abakobwa kudahishira ababahohotera babashuka kugira ngo babangirize ubuzima, ahubwo bagatinyuka kubivuga kugira ngo ababikora bahanwe n’amategeko uko abiteganya.

Ikibazo cy’abana basambanywa bakabyara bakiri bato ni kimwe mu bihangayikishije cyane Igihugu muri rusange, aho ababyeyi babo, abana ubwabo ndetse n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye basabwa kujya batanga amakuru ahariho hose habonetse iryo hohoterwa kugira ngo ababikora bakurikiranwe bahanwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko kuva mu Ugushyingo 2021 kugeza muri Mata 2022 abashinze ingo batagejeje imyaka y’ubukure bamenywe n’ubuyobozi ari 46.

Nyirandikubwimana Janviere