Gatsibo: Abahinzi ba Kawa barashyira mu majwi ubuyobozi kubatwara umusaruro

Bamwe mu bahinzi ba Kawa bo mu Murenge wa Muhura, Akagari ka Gakorokombe, mu Karere ka Gatsibo, barataka akarengane bagiriwe n’ubuyobozi bw’Umurenge , ko”Biswe abajura ba kawa” kandi umusaruro ari uwabo.

Twagirayezu Vincent avuga ko yarenganyijwe n’ubuyobozi bukamutwara ikawa ye

Ni akarengane bavuga ko bagiriwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhura, bufatanyije n’inganda ebyiri zikorera muri uwo Murenge, aho biswe ko bibye ikawa, maze bakamburwa umusaruro wabo.

Twagirayezu Vincent, umuhinzi wa Kawa, wabigize umwuga, mu buhamya yahaye umunyamakuru w’UMUSEKE, yavuze ko kuwa 8 Mata 2022, ubwo we na bagenzi be, bari bamaze gusarura kawa bagira ngo bayijyane ku ruganda rwo muri Zone yabo rwitwa RTC batunguwe no kuwakwa ku ngufu.

Yagize ati “ Mbona haje abayobozi b’inganda ebyiri ,ikawa zanjye barazifata, bavuga ngo bagiye kuzijyana, nibaza icyo bagiye gutwarira ikawa zanjye, ntibagira icyo bansubiza, mpamagara n’ubuyobozi, mbwira gitifu w’Umurenge, ndetse n’izindi nzego z’umutekano, bahita batwara ikawa zanjye ku Murenge.Bukeye bazivana ku Murenge nk’aho bakazisubije muri Zone y’aho dusanzwe tugurisha,bahita bajya kuzigurisha ku rundi ruganda rwa Bibare.”

Yakomeje ati “Ngiye kubaza Gitifu w’Umurenge, ambwira ko nta kosa ribirimo, ko kundenganura bitabaho”

Uyu muturage avuga ko kawa zatwawe zingana na Toni 6 n’ibiro 300 (300kg) .Muri izo kawa harimo Toni 5 na 300Kg bye n’izabaturage bari bahuje umusaruro.

Asobanura ko ubusanzwe amabwiriza ya NAEB avuga ko umuntu ajyana umusaruro ku ruganda ruri muri iyo zone.

Ati “Ni ibintu bibaje cyane kuko ni nko kuza gusahura umuntu, kugira ngo usange umuntu mu rugo iwe, ukaza ugafata ibintu ku maherere. Ndasaba y’uko narenganurwa nkabona amafaranga yanjye cyangwa bakansubiza ikawa zanjye.”

Mukakibibi Florence avuga ko yari yateranyije ikawa na Twagirayezu kugira ngo zijyanwe ku ruganda basanzwe bagurishaho umusaruro nyuma hakaza imodoka zikayipakira nta n’urupfumuye bahawe.

- Advertisement -

Yagize ati  “Twagira yari yasoromye ikawa, tugira ngo ijye ku ruganda, mu gihe ndi gupakira mbona imodoka ya Vigo, iraje imbere y’imodoka yariri gupakira ikawa. Ubwo nta kindi cyakozwe, twahagaze umwanya, abari muri iyo modoka bahamagaye ku Murenge, Gitifu araza, Nta kindi bahise bazipakira ku Murenge.”

Yakomeje ati “Sinibaza ukuntu umuhinzi yagiye kujyana ikawa ku ruganda, yasaruye iwe,uwo mwanya bakaza bakamufata, bakamufatira iwe ku muryango. Kandi izo kawa iyo zeze nizo zitunga umuryango.”

Umuturage witwa Uwihanganye Jean de Dieu utuye mu Mudugudu w’Agahama mu Kagari ka Gakorokombe avuga ko batunguwe no kubona ubuyobozi bupakira ikawa z’abaturanyi babo.

Yagize ati “Mu gihe bari gupakira mbona imodoka ya Vigo y’umukara iraje yitambitse imbere y’imodoka yaririmo gupakira ikawa, ako kanya nta kindi cyakozwe bahamagaye ku Murenge Gitifu araza ikawa bahita bazitwara.”

Akomeza agira ati “Akarengane ko karimo, sinibaza ukuntu umuhinzi yaba yemerewe kujyana ikawa ku ruganda yasarura ikawa agiye kuyijyana ku ruganda bakazishimuta.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura, Ndayisenga Jean Claude avuga ko izi kawa zafashwe mu buryo bwo kurwanya magendu.

Bigoranye, yabwiye UMUSEKE ko ziriya kawa nyuma yo gufatwa zashyikirijwe uruganda maze zikagurishwa amafaranga agashyirwa kuri Konti ya NAEB.

Ati “Iyo zifashwe amabwiriza yateganyaga ko zishyikirizwa uruganda rwo muri Zone zavuyemo amafaranga y’agaciro kazo akishyurwa kuri Konti ya NAEB.”

Amabwiriza ya Zoning yatanzwe na NAEB avuga ko “Inganda zose zitunganya umusaruro wa Kawa zigomba gukorera muri zone zahawe binyuze mu nama za Cofee Task Force z’Uturere ku bufatanye na NAEB.”

Akomeza avuga ko “Uruganda cyangwa undi muntu uzafatwa agura kawa muri zone adakoreramo, iyo kawa agomba kuyamburwa ikagurishwa ku ruganda muri iyo zone.”

Aha niho aba baturage bahera bavuga ko batazi icyo bazize kuko ikawa yabo bayisaruye mu mirima yabo “Bababazwa n’uko nyuma yo kuyamburwa yajyanwe ku ruganda rutari muri Zone yabo.”

Gitifu Rugengamanzi avuga ko aba baturage bashaka kugonganisha inzego kubera gushyira ibibazo byabo mu itangazamakuru “Ntabwo umuntu ajya mu buyobozi ngo ajye muri RIB, ajye muri (Media) itangazamakuru urumva harazamo ibintu byo kugonganisha inzego.”

UMUSEKE wifuje kumenya ingano y’umusaruro wa Kawa wishyuwe kuri Konti ya NAEB ubwirwa ko ibiro byose byafashwe byagurishijwe nta na kimwe kivuyeho.

NAEB iti ” Amabwiriza ari clear (arumvikana) ko ifashwe yose igurishwa. ushaka kumenya ingano yayo, ni uko wabaza ubuyobozi bwayifashe. Twe ntabwo ifatwa twabigizemo uruhare. Hari inzego nka Police, Umurenge cyangwa abaturage babigizemo uruhare.”

NAEB ivuga ko ikawa yafashwe itagera kuri Toni 6 nk’uko bivugwa na bariya bahinzi ko ahubwo amafaranga yageze kuri Konti ya NAEB ari aya Toni Enye zirengaho gake.

Izo Toni ngo harimo “ibitumbwe byari byeze neza  (iyo yagurishijwe kuri Frw 410 naho iyarerembeshejwe igurwa ku giciro cya Frw 100) nk’uko biteganywa n’ibiciro by’isizeni.”

Bivuze ngo hari Toni zisaga Ebyiri zitashyizwe kuri Konti ya NAEB bigendeye ku musaruro aba baturage bavuga kobari bagemuye ku ruganda rwa RTC rwo muri Zone basanzwe baha umusaruro wabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yabwiye UMUSEKE ko ziriya kawa za bariya baturage zafashwe kuko zacuruzwaga muburyo bwa magendu.

Avuga ko hakozwe raporo yasinywe na bariya baturage ko iriya kawa itakuwe ku marembo yabo “Ntaho bihuriye n’ukuri rwose,hari impapuro basinye bemera ibyaha bakoze.”

Ibi bivugwa na Mayor Gasana bariya baturage babitera utwatsi bakavuga ko “Bahatirijwe gusinya ibihimbano bagasaba gusubizwa umusaruro wabo.”

Hari amakuru UMUSEKE ufite ko hari bamwe mu bayobozi b’Akarere ka Gatsibo “Bihererana umwe muri bariya baturage bavuga ko batwariwe umusaruro ngo yitandukanye na bagenzi be” ariko ibyo yijejwe byose “nta na kimwe arahabwa.”

Mayor Gasana avuga ko usibye ikibazo cya bariya baturage hafunzwe n’uruganda rwitwa RTC bagemuragaho umusaruro wabo kubera kurenga ku mabwiriza.

Ati “Kuko yari isubiracyaha, mbere twabahaye gasopo, n’impapuro zifunga uruganda zatanzwe na NAEB muzishatse twazibaha, ibyo bavuga ni amagambo y’ibinyoma.”

Mukakibibi Florence yabwiye UMUSEKE ko gutwarwa umusaruro we byateje amakimbirane mu muryango

 

Uwihanganye Jean de Dieu umuturanyi wabatwawe ikawa avuga ko bakorewe akarengane

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Gatsibo