Gicumbi: Basabwe ubufatanye mu kudahishira abakora ihohoterwa rishingiye ku gitsina

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Nyirarugero Dancille

Ikibazo cy’ihohoterwa gikomeje guhagurukirwa n’inzego zitandukanye ngo hashakishwe umuti ariko bamwe bagatungwa agatoki nk’abadashyiramo imbaraga, bavuga ko haba mu gutanga amakuru ku gihe y’uwakoze ihohoterwa bidakorwa uko bikwiye ndetse hari n’abafatanya guhishira uwakoze ihohotera mu gihe hatanzwemo n’amafaranga.

Abayobozi b’Imidugudu bose bitabiriye inama

Kuri uyu wa 13 Kamena 2022 Hagaragajwe imibare y’ibirego bikomeje gukorwaho iperereza ku bakora ihohotera muri aka karera, basaba abahagarariye inzego z’ibanze kugera ku rwego rw’Umudugudu kongeramo imbaraga kuko bigaragara ko hari n’abatoroka badahamwe n’icyaha ngo baryozwe ibyo bakoze, kuko hadatangirwa amakuru ku gihe.

Bimwe mu birego bimaze kwakirwa n’ ubugenzacyacyaha ku bakurikiranyweho ihohotera mu karere ka Gicumbi ,harimo abagera ku 139 bakurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, abasambanyije abana bagera ku 470,naho 386 bahoza ku nkeke abo bashakanye,97 bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa ndetse na 80 bakoresheje umutungo w’ urugo uko bishakiye kandi bihabanye n’amategeko.

Umwe mu bayobozi b’Umudugud wa Gacurabwenge bitabiriye inama yabahuje n’inzego zitandukanye, Pasiteri Sunday Emmanuel yavuze ko bakora uko bashoboye n’ubwo ikibazo kidakemuka burundu, nawe asaba bagenzi be gukurikirana byimbitse amakuru babajije ba Mutwarasibo bafatanyije kuyobora.

Ati “Hari aho tumenya amakuru tukabohereza inzego z’umutekano dusanzwe dukorana umunsi ku munsi, gusa ikibazo ntigikemuka burundu ,turakomeza kongeramo imbaraga no gusaba amakuru ku baturage bakayatangira ku gihe.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr. Murangira B Thierry yababwiye ko umuntu wese ukora icyaha aba akeneye kubibazwa n’urwego rubishinzwe ,avuga ko gutangira amakuru ku gihe bigomba kongerwamo imbaraga ngo hakorwe iperereza ibimenyetso by’ ibyaha bitarasibangana.

Ati “Urwego rw’ ubugenzacyaha rumaze kwacyira ibyaha by’abakurikiranyweho ibyaha by’ ihohoterwa bitari bikeya, aba bose iyo bahamwe n’amategeko hakurikirwaho igifungo, mushyire imbaraga mu gutanga amakuru ku gihe bakurikiranwe ,kuko nta kujenjekera ababikora bagomba kubibazwa.”

Guverineri w’ Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille yasabye buri umwe gufatanya haba ku bayobozi ndetse n’abahagarariye amadini bagafatanya kwigisha abaturage mu gukumira icyaha cy’ihohoterwa kuko bihabanye n’umuco w’abaturarwanda.

Ati “Tugomba gushyiramo imbaraga kandi tukabicyemura byihuse, ingaruka z’ihohotera rishingiye ku gitsina no kutimakaza uburinganire inzego z’ibanze zigomba kubiganiraho, amadini ntagasoze iteraniro atabiganiriyeho, dufatanye gufata umwanzuro wo kwanga umuco wa ntiteranya ,dutange amakuru ku gihe.”

- Advertisement -

Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire, Rwabuhihi Rose ashimangira ko hari itumanaho ryashyizweho mu gutanga amakuru kandi bidasaba gutanga amafaranga, ku ihohotera rikorerwa abaturage ntibikorwe uko bikwiye.

Ati “Mu rwego rw’Ubugenzacyaha hari umurongo wahamagaraho kandi ku buntu, Polisi nayo yatanze umurongo wahamagaraho ku buntu ndetse n’ubushinjacyaha bufite umurongo utangirwaho amakuru, mureke dufatanye gukumira ihohoterwa duhashye icyaha cy’ ihohotera mu baturage bacu.”

Usibye ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina banasabye gukumira n’abakora irishingiye ku mutungo, abafite umuco w’ubushoreke hagati y’ bashakanye, ubusambanyi bukorerwa abana, n’ibindi bifitanye isano no kubangamira uburenganzira bwa muntu.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille
Umugenzuzi w’ihame ry’ uburinganire Rwabuhihi Rose

EVENCE NGIRABATWARE / UMUSEKE.RW i Gicumbi