Guverinoma ya Kivu y’Amajyaruguru yabujije Abanyekongo gukoresha umupaka wa Bunagana

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru  bwatangaje ko bibujijwe gukoresha umupaka wa Bunagana, bityo ko abazawukoresha bazafatwa nk’ababakorana n’umwanzi, “bise inyeshyamba za M23 ndetse n’u Rwanda.”

Umupaka wa Bunagana ubu uri mu maboko y’inyeshyamba za M23

Ku wa 13 Kamena 2022, inyeshyamba za M23 zatangaje ko zafashe umujyi wa Bunagana, nyuma y’imirwano ikomeye yawuhuje n’igisirikare cya FARDC, yanaguyemo umusirikare wacyo Major Eric Kiraku Mwisa. Icyo gihe FARDC yarasumbirijwe, abasirikare bafata icyemezo cyo guhungira muri Uganda.

Ku munsi w’ejo kandi binyuze mu muvugizi wa M23, Major Willy Ngoma wari watangaje ko ifunguye ku mugaragaro umupaka wa Bunagana, uhuza RD Congo na Uganda unyuze kuri uyu mupaka, nyuma y’icyumweru cyose ufunze.

Mu itangazo Guverinoma ya Kivu y’Amajyaruguru yasohoye kuri uyu wa 20 Kamena 2022, rigira riti “Guverinoma y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, iramenyesha  abafite ibikorwa by’ubukungu, abashinzwe umupaka, abacuruzi ko bibujijwe kugeza igihe hatanzwe itegeko rishya  ryemerera ibicuruzwa byinjira n’ibisohoka binyuze ku mupaka wa Bunagana, kuri ubu ufitwe n’umutwe w’iterabwoba wa M23 ndetse n’ababari inyuma ari bo Abanyarwanda.”

Rikomeza rigira riti “Kuri iyo mpamvu, abantu bose bakora ubucuruzi, bashaka kunyura kuri uwo mupaka, bazafatwa nk’aho bakora mu buryo butemewe (forode), bakorana n’abanzi kandi barenze ku itegeko.”

Guverinoma y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yasabye ko abari bafite serivisi zijya muri Uganda, harebwa uburyo bafashwa.

Itangazo rivuga ko mu gihe gito ibintu bizongera gusubira mu buryo, Bunagana igasubira mu maboko y’ingabo za Leta, FARDC.

Guverinoma y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru itangaje ibi mu gihe inama yahuje abakuru b’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba yahamagajwe na Uhuru Kenyata uyoboye uyu muryango, yize ku kibazo cy’umutekano mucye ukomeje kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri iyo nama, hafatiwemo imyanzuro itandukanye harimo uvuga ko “Intambara ihagarara muri Congo, ndetse inyeshyamba zikava mu birindiro  mu bice ziheruka gufata.”

- Advertisement -

Ugira uti “Abkuru b’ibihugu basabye ko imirwano ihita uhagarara bigashyirwa mu bikorwa, guhagarika amakimbirane kandi bigahita bikorwa, harimo kuva mu birindiro by’uduce duherutse gufatwa.”

Umutwe wa 23 ufite Bunagana magingo aya, Congo ishjinja u Rwanda kuhufasha, ariko ibyo u Rwanda rwakomeje kubihakana.

Gusa byakuruye umwuka mubi hagati y’ibihugu bituma muri Congo haduka umwuka w’urwango ku Banyarwanda n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, ndetse n’imyigaragambyo yamagana u Rwanda.

M23 yafunguye ku mugaragaro umupaka wa Bunagana uhuza Uganda na RD Congo

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW