Ikipe ya Rwandair FC yerekeje muri Nigeria

Iri rushanwa ryiswe All Star Football Tournament, rizakinwa n’amakipe ane (atatu yo muri Nigeria na Rwandair). Ryateguwe n’ikipe ya Shell FC iherutse mu Rwanda mu 2019 ubwo yari yaje gukina umukino wa gicuti na Rwandair FC.

Rwandair FC yiteguye kuzahesha ishema u Rwanda muri Nigeria

Ikipe yahagurukanye abakinnyi 16 n’abayobozi babiri, umutoza umwe n’undi umwe uzafasha ikipe mu mirimo itandukanye muri iki gihugu. Biteganyijwe ko irushanwa rizatangira ku wa Kane tariki 30 Kamena, rikazarangira ku wa Gatandatu tariki 3 Nyakanga.

Mbere yo guhaguruka, umutoza wa Rwandair FC yabwiye UMUSEKE ko ikipe yiteguye neza kandi igiye kuzana igikombe. Uyu mutoza yanavuze ko ari irushanwa rizanafasha ikigo kumenyakana.

Ati “Ikitujyanye ni ukuzana igikombe. Ikindi irushanwa rizadufasha ni ugukomeza kumenyekanisha ikigo cyacu. Gusa nanone ni irushanwa ryacu rya Mbere mpuzamahanga, rizafasha abakinnyi bacu kwitinyuka.”

Karuhanga Geoffrey uyobora Siporo muri Rwandair, yavuze ko imyiteguro yagenze neza ku ruhande rw’ubuyobozi, kandi yizeye ko bazitwara neza bakazahagararira u Rwanda neza.

Kapiteni w’ikipe ya Rwandair FC, Kaberuka Jean Bosco, ahamya ko we na bagenzi be biteguye neza kandi umwuka ari mwiza mu rwambariro rw’ikipe. Uyu mukinnyi yavuze ko ikibajyanye ari ukwitwara neza.

Iyi kipe imaze kwegukana ibikombe bibiri bya shampiyona mu mupira w’amaguru, kimwe muri Volleyball na kimwe muri Basketball.

Kapiteni wa Rwandair FC, Bosco, icyizere ni cyose
Abantu 20 nibo bahagurukanye na Rwandair FC berekeza muri Nigeria

UMUSEKERW