Imikino y’abafite ubumuga: Simon Baker yibukije Abanyarwanda ko bashoboye

Kuri uyu wa Kane, ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru ku bafite Ubumuga [RAFA], bwasobanuye amavu n’amavuko y’umukino wa Amputee Football ukomeje gutera imbere umunsi ku wundi.

Simon Baker (uri ibumoso) yashimiye cyane RAFA yatangije umukino wa Amputee Football mu Rwanda

Uyu muhango wari witabiriwe n’intumwa y’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, Komite Olempike y’u Rwanda n’abatoza na bamwe mu bakinnyi ba Amputee Football mu Rwanda.

Iri shyirahamwe ryashinzwe mu 2015, ariko nyuma y’imyaka ine gusa ikipe y’Igihugu ya Amputee Football ihita yegukana igikombe cy’irushanwa rihuza ibihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati [Cecafa] ryari ryabereye muri Tanzania.

Imikino ya Amputee Football, imaze kugera mu Turere tugera ku icumi kandi intego ni ukugeza uyu mukino mu Gihugu hose. Amakipe ane gusa ni yo yagangiye akina shampiyona ariko ubu amaze kuba menshi.

Nyuma y’uku gusobanura inzira y’uyu mukino mu Rwanda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Bafite Ubumuga ku Isi [WAFF], Simon Baker umaze iminsi ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, yashimiye cyane u Rwanda ndetse agaragaza ko Abafite Ubumuga bashoboye buri kimwe cyakorwa n’abadafite ubumuga.

Ati “Mbere ya byose ndashimira u Rwanda. Ejobundi ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yakinnye na Sénégal,  ariko ndababwiza ukuri ko umukinnyi ufite ubumuga umushyize hamwe na bariya bazima yakora nk’ibyo bakora. Ariko udafite ubumuga umuhaye imbago ngo akore nk’ibyo dukora ntabwo yabishobora. Banyamakuru mudufashe kumenyekanisha imikino y’abafite ubumuga.”

Simon yasangije abitabiriye uyu muhango, inzira ye y’uko yagize ubumuga ariko nyuma yo kubugira agahita agana inzira ya Siporo, kandi byamuviriyemo kuvamo umuntu ukomeye kandi ushoboye.

Ati “Nyuma yo gukora impanuka nkagira ubu bumuga, ninjiye muri Siporo, imbera ubuzima. Uyu munsi umpitishijemo kunsubiza ukuguru nkasubira uko narimeze sinkore siporo, nahitamo kuguma uko meze gutya.”

Uyu Munyamabanga yavuze ko WAFF irimo gukora ibishoboka byose ngo imenyekanishe umukino w’Umupira w’Amaguru w’Abafite Ubumuga ku Isi, kugira ngo ube umwe mu mikino izajya ikinwa mu mikino Olempike.

- Advertisement -

Ati “Turimo gukora ibishoboka byose ngo uyu mukino wemerwe ku rwego rw’imikino Paralempike. Turishimira ko ku mugabane w’i Burayi twatangije imikino ya Amputee Football mu bakiri bato. Mu kwezi kwa Nyakanga tuzatangiza umwiherero w’aba bana. Umwiherero uzabera muri Géorgia.”

RAFA ikorana n’abafatanyabikorwa batandukanye, barimo Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Abafite Ubumuga [NPCR], Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare [CICR], n’abandi.

Simon Baker, ari mu Rwanda guhera tariki 5 Kamena, akazasoza uruzinduko rwe tariki 10. Biteganyijwe ko azasura Ibiro bya Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare mu Rwanda [CICR], akazagirana ibiganiro na Minisiteri ya Siporo na Ferwafa.

Mbere yo gusoza uruzinduko rwe mu Rwanda, biteganyijwe ko uyu Munyamabanga Nshingabikorwa wa WAFF, kuri Gatanu tariki 10 Kamena azakurikirana  umukino wa Gicuti mu  bagabo no mu  bagore uzahuza abakinnyi batoranijwe basanzwe bakina muri Shampiyona ya Amputee Football. Uyu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali, Saa Munani mu bagore, Saa Cyenda mu bagore.

Simon Baker, yibukije ko abafite ubumuga hari byinshi ndetse barusha abatabufite
Rugwiro Odace uyobora RAFA yasobanuye urugendo rwa Amputee Football kuva mu 2015
Ferwafa yari ihagarariwe na Nzeyimana Félix ushinzwe amarushanwa muri iri shyirahamwe

UMUSEKE.RW