Imirwano muri Rutshuru yatumye abaturage benshi bahungira muri Uganda

Amakuru avuga ko mu gitondo kare kuri iki Cyumweru imirwano ikomeye hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta, FARDC yatumye abaturage bava mu byabo bahungira muri Uganda.

Imirwano yo kuri iki Cyumweru yumvikanyemo imbunda nini n’into yatumye abaturage bahunga

Benshi mu bahunga bagaragaye mu mashusho ku mbuga nkoranyambaga, urusaku rw’imbunda nini rurumvikana impande n’impande zabo, benshi bikoreye ibiryamirwa, abanda bashoreye amatungo berekeje ku mupaka wa Uganda.

Imirwano yo kuri iki Cyumweru yatangiye mu gitondo kare, M23 ivuga ko yatewe n’ingabo za Leta, abari ku ruhande rwazo na bo bakavuga ko M23 yabateye.

YVES ABDALLAH MAKANGA kuri Twitter uvuga ko akorera igitangazamakuru cyo muri DR.Congo avuga ko ibirindiro bya FARDF byatewe ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo (5h00 a.m).

Imirwano yabereye ahitwa Bigega, Kabonero na Chanzu. Inyeshyamba ngo zakomeje kugaba ibitero zigana Bunagana.

Ati “Harumvikana amasasu y’imbunda nini n’into. Abaturage bamwe bari guhunga berekeza muri Uganda abanda barerekeza Kabindi.”

Inkuru y’iyi mirwano mishya yemejwe na Bertrand Bisimwa, Perezida wa M23 we ashinja ingabo za Leta kugaba igitero ku birindiro by’inyeshyamba.

Ati “Ingabo za Leta, FARDC zifatanyije na FDLR zagabye igitero ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo ku birindiro bya M23 mu nkengero za Bunagana.”

Yavuze ko Guverinoma ya Congo ikwiye kureka intambara ikayoboka imishyikirano nk’uko byemejwe n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba, ndetse bigashimangirwa n’Umuryango w’Abibumbye n’uwa Africa yunze Ubumwe.

- Advertisement -

Ingabo za Congo zimaze iminsi zihanganye na M23, zigashinja u Rwanda gufasha uyu mutwe, ariko u Rwanda rurabihakana.

Ku rundi ruhande u Rwanda na rwo rushinja Congo gufasha umutwe wa FDLR ufatwa nk’uw’iterabwoba ndetse abawugize bakaba bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse mu bitero bigabwa kuri M23 uyu mutwe ngo uri kumwe n’ingabo za Leta ya Congo.

Ikibazo cya M23 muri Congo gishobora gushyira mu kaga abaturage bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, cyane Abatutsi nyuma y’amagambo y’urwango akomeza gushyirwa mu baturage na bamwe mu bayobozi bo hejuru muri Congo, bavuga ko ari bo nyirabayazana w’ikibazo.

Ku rundi ruhande bamwe mu Banyekongo bavuka mu gace k’Iburasirazuba aho bakoresha Ikinyarwanda, basanga igisubizo nta kindi uretse kuba Leta yakemura ikibazo igihereye mu mizi, ikumvikana na M23 kuko abo Banyekongo imipaka yashyizweho n’Abakoloni yabasanze bavuga Ikinyarwanda.

UMUSEKE.RW