Impaka zarabaye, igisigaye ni ukuyashyira mu bikorwa – Guverinoma yahumurije Abimukira

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda n'abandi bayobozi barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi baganirije Abanyamakuru ku bijyanye n'abimukira bategerejwe i Kigali bavuye mu Bwongereza

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kuba u Rwanda n’u Bwongereza bifitanye amasezerano ajyanye no kwakira abimukira, bidakwiye kugira ubigiraho impungenge.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda n’abandi bayobozi barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi baganirije Abanyamakuru ku bijyanye n’abimukira bategerejwe i Kigali bavuye mu Bwongereza

Muri Mata uyu mwaka u Rwanda n’u Bwongereza byasinyanye amasezerano y’imyaka itanu azatuma rwakira abimukira bahungiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuva muri Mutarama, 2022.

Ni amasezerano yagiweho impaka n’imiryango itari iya Leta, amashyaka ndetse n’abandi batandukanye. Ndetse n’ubwo Urukiko rwemeje ko bamwe mu bimukira bohorezwa mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, mu Bwongereza habaye imyigaragambyo yo kwamagana icyo cyemezo.

Mu Kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Kamena 2022, Umugigizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda yatangaje ko ayo maseserano atagakwiye kugirwaho impungenge.

Mukurarinda yavuze ko kuba yaragiweho impaka bitabuza ibihugu byombi gushaka igisubizo cyari cyarananiranye.

Yagize ati “Nta mpungenge bikwiye gutera kuba hari amasezerano. Umuntu wese yaba ku giti cye,  yaba  ishyaka runaka, umuryango runaka, akagira icyo avuga, akayanenga ndetse nk’uko mwabibonye muri iki Cyumweru bakayarega mu Rukiko. Ibyo ntabwo bikwiye gutera impungenge kuko u Rwanda n’u Bwongereza kuba baragiranye amasezerano ntabwo bavuze ko nta mpaka zigomba kubaho. Nyuma y’impaka, ikintu kiba kigomba gukurizwa ahasigaye ni ugushyira mu bikorwa.”

Yakomeje ati “Ubwongereza na Gverinoma y’u Rwanda bagerageje gushaka igisubizo cyimaze imyaka 10, 20, 30 abantu bambuka,  bagirwa abacaka  mu Butayu, abandi bapfa, abarohama, abandi barebera. Nibura u Rwanda n’Ubwongereza bagiye kugerazageza kureba uko bashyira  mu bikorwa igisubizo cyagerageza gukemura ibyo bibazo. Ntabwo rero gutera impaka byagira ibyo bitera muri dipolomasi kuko impaka  nizo zituma  haboneka igisubizo n’ibishyizwe mu bikorwa bishobora kugosorwa iyo hari ibikocamye birimo.”

Ubwo abimukira bamenyeshwaga ko bazoherezwa mu Rwanda, bamwe muri bo batangiye kwiyicisha inzara nk’igisa n’imyigaragambyo yo kudashaka ko bazanwa.

Ubwo yari abajijwe  icyo Leta izakora ku bimukira batazashima kuba mu Rwanda, HABINSHUTI Philippe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yavuze ko mu gihe hagaragara abataranyuzwe no kuza mu Rwanda bazaganirizwa.

- Advertisement -

Yavuze ko bazabanza gusobanurirwa impamvu yo kuza no kubereka amahirwe  bashobora kubonera mu Rwanda.

Yagize ati : “Turiteguye mu buryo bwose. Abo bantu ni baza tuzashaka uko tubaganiriza  ariko no kudashaka kuza mu Rwanda biterwa n’uko  umuntu atabonye impamvu, twe twashyize imbaraga kugira ngo habonwe izo mpamvu zerekana ko umuntu ashobora kuba yaguma mu Rwanda akahabonera amahirwe, abandi batandukanye bagiye bahabonera, impunzi ducumbiye, bari mu nkambi zitandukanye.”

Yakomeje ati “Ntabwo abantu bazaza hano mu Rwanda bazaba bahafungiwe, mu kumusobanurira amahirwe ahari, mu kumusobanurira muri gahunda y’ubufatanye y’u Rwanda n’u Bwongereza akabona icyo yifuza, hazaba hari ubundi buryo  bwo kuba ashobora gusubira mu gihugu cye, tukabimufashamo ndetse no kuba yareba n’ikindi gihugu cyamwemerera kukijyamo akaba yakijyamo nk’uko n’izindi mpunzi byagenze. Ariko hari n’abashobora gutura mu bindi bihugu mu gihe cyo kuhatura byaba bishoboka.”

Aba mbere bazagera mu Rwanda, bazajyanwa gucumbikirwa mu nzu bateguriwe ziherereye mu Karere ka Gasabo.

Hari amakuru avuga ko aboherezwa n’Ubwongereza ari abantu 7 barimo abo muri Syria n’abo muri Sudan. Indege ya Sosiyete yo muri Espagne ni yo ibazana i Kigali.

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW