Inyubako yariwemo za miliyari: Umunyemari nyirayo n’uwari umuyobozi muri MININFRA bafunzwe

Urukiko Rukuru rwahaye ishingira ubujurire bw’Ubushinjacyaha bwari bwajuririye Christian Rwakunda wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), wari wagizwe umwere mu rubanza rw’inyereza rya miliyari 2Frw.

Me Umulisa Alice na Me Emmanuel Rukangire ubwo bari bamaze kunganira Christian basubiramo uko baburanye (Archives)

Rwategeka ko afungwa imyaka 6 kimwe n’umunyemari Rusizana Aloys wagurishije inyubako Leta, ariko bikaza kugaragara ko yagurishijwe ku gaciro katariko hagamijwe kuryamo za miliyari.

Alosy Rusizana na Rwakunda Christian bari barekuwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo muri Mutarama, 2021 kimwe na Munyabugingo Bonaventure wari umugenagaciro ubwo iyo nzu yagurwaga.

 

Christian Rwakunda n’umunyemari Aloys bari bagizwe abere bongeye gufungwa

Uru rubanza rwaherukaga gusubikwa ubwo isomwa ryarwo ryari mu mpera za Gicurasi, 2022, icyo gihe Umwanditsi w’urukiko yavuze ko Abacamanza bari kurusoma bari mu mahugurwa, avuga ko ruzasomwa ku wa 14/06/2022 saa munani z’igicamunsi.

Bitunguranye uru rubanza rwasomwe ku wa 07/06/2022 saa munani z’igicamunsi.

Ubwo Umunyamakuru wa UMUSEKE.RW yajyaga ku Rukiko Rukuru kumva icyemezo cy’urukiko nk’uko byari byatangajwe, kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kamena, yabwiwe ko rwasomwe ku wa 07/06/2022  kubera ko Abacamanza baruburanishije uyu munsi bari mu mahugurwa.

Umunyemari Rusizana Aloys yari yarekuwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo

 

- Advertisement -

Icyemezo cy’Urukiko

Urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubujurire cy’Ubushinjacyaha ku munyemari Rusizana Aloys na Sosiyete A&P LTD gifite ishingiro. Urukiko rwemeza ko Rusizana Aloys na Sosiyete A&P LTD bagize akagambane mu ipiganwa ry’isoko rya Leta. Rutegeka ko Rusizana Aloys afungwa imyaka 6 agatanga n’ihazabu ya Miliyoni 3Frw.

Kuri Rwakunda Christian wabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ibikorwa Remezo, Ubushinjacyaha bwari bwamujuririye nyuma y’uko na we agizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, Urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubujurire cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro rukaba rwategetse ko Rwakunda Christian, afungwa na we imyaka 6.

Uru rubanza rwakunze kwitirirwa Rwamuganza Caleb, wari Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), we yari yahamwe n’icyaha ahanishwa gufungwa imyaka 6,  na Serubibi Eric wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’imyubakire (Rwanda Housing Authority), ubujurire bwabo Urukiko rwavuze ko nta shingiro bufite.

Bariya bagabo baregwa kunyereza agera kuri miliyari 2Frw ubwo Rusizana yagurishaga inyubako ye iri Kacyiru ku mafaranga miliyari 9.85Frw mu gihe igenagaciro ryagaragazaga ko ifite agaciro ka miliyari 7.5Frw.

Rwamuganza Caleb ubwo yari mu Rukiko we ubujurire bwe nta gaciro bwahawe arakomeza gufungwa imyaka 6 kimwe na Serubibi Eric (Archives)

 

Hari n’abagizwe abere

Kabera Godfrey wahoze ari Umuyobozi muri Minisuteri y’Imari n’igenamigambi Urukiko rwavuze ko ubujurire bwe bufite ishingiro, ko adahamwa n’ibyaha byose Ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyeho ndetse rutegeka ko arekurwa.

Umugenagaciro Munyabugingo Bonevanture Urukiko rwavuze ko Ubujurire bw’Ubushinjacyaha kuri we nta shingiro bufite, na we Urukiko rwategetse ko icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kigumaho, agirwa umwere ku byaha byose yari akurikiranyweho ndetse arafungurwa.

Kabera we yatsinze ubujurire Urukiko Rukuru rumugira umwere
Iyi Nyubako iri mu karere ka Gasabo yagurishijwe Leta mu manyanga

Amafoto: NKUNDINEZA

JEAN PAUL NKUNDINEZA /UMUSEKE.RW