Ishuri Perezida Kagame yahaye abo mu Ndiza rigiye kuba iry’Ikoranabuhanga

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ishuri rya KIYUMBA TVET SHOOL rigiye kuba iry'ikoranabuhanga
Ubuyobozi bw’Akarere ka  Muhanga buvuga ko Ishuri ry’Imyuga n’ubumenyingiro Perezida  Paul KAGAME yahaye  abatuye mu bice bya Ndiza (KIYUMBA TVET SCHOOL) rigiye kuba iry’ikoranabuhanga kugira ngo hiyongere umubare w’abaryigamo.
Ishuri rya KIYUMBA TVET SHOOL rigiye kuba iry’ikoranabuhanga
Ubusanzwe iri shuri rya KIYUMBA TVET SHOOL ryari rifite amashami 3 y’ubwubatsi, ububaji n’ubudozi.

Umuyobozi w’iri Shuri Ingabire Domitille avuga ko amashami basanganywe azahindurirwa inyito mu rurimi rw’icyongereza hakiyongeraho andi mashami 2.

Ati “Amashami asanzwe azahindurirwa inyito mu ndimi z’amahanga yitwe Fashion, Electronic and Telecommunication, Computer  system and architecture.”

Ingabire akavuga n’uburyo abanyeshuri bigamo buzahinduka.

Umuyobozi w’ishami ry’Uburezi mu Karere ka Muhanga  Habyarimana Daniel yavuze ko iri Shuri ry’ikoranabuhanga rizaba rifite umwihariko wo kuba ari iryo ku rwego rw’Igihugu, kandi abaryigamo bakazajya boherezwa na Minisitiri y’Uburezi bagizwe ahanini n’abatsinze amasomo neza.

Ati “Abazaryigamo bazajya bakoresha ibyo bita ‘Code’.”

Habyarimana avuga ko iri shuri ubwaryo  rizaba ryitwa CODING ACADEMY ndetse n’integanyanyigisho zikazaba ziri ku rwego amashuri nk’aya yifashisha. Umuyobozi  Mukuru urishinzwe(DG).

Mu Kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka wa 2022,  Umuyobozi  w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yavuze ko inyubako z’amashuri, abanyeshuri, abarezi n’amacumbi byamaze kuboneka kugeza ubu.

Gusa Kayitare  akavuga ko umubare w’abagomba kuryigamo ukiri mukeya kuko ugeze kuri 70%.

- Advertisement -
Ati ” Twizera ko ubwo rihinduriwe izina rikigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga rizareshya umubare munini  w’abarimu n’abanyeshuri.”

Umukuru w’Igihugu Paul KAGAME yahaye abatuye mu misozi miremire ya Ndiza iri shuri n’Ibitaro by’Akarere bya Nyabikenke mu mwaka wa 2014 ubwo yabasuraga.

Iri shuri  rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 700, ubu abaryigamo ni abanyeshuri  140 bonyine.
Mu Kiganiro n’abanyamakuru Mayor wa Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko mu mwaka utaha bazatangizanya n’ishami ry’ikoranabuhanga
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga