Itsinda ry’Ingangare rizasusurutsa abazitabira igitaramo cya Davis D mu Bubiligi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Lionel Sentore yabwiye UMUSEKE ko amakuru avuga ko yatandukanye na mugenzi we Charles Uwizihiwe ari ibinyoma, bari mu myiteguro yo kuzasusurutsa abazitabira igitaramo cya “Afro Killa” mu Bubiligi.

Aba bombi basanzwe batuye mu Bubiligi bazwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Imena’ bakoranye na Cécile Kayirebwa n’iyitwa ‘Murera’ bahimbiye ikipe ya Rayon Sports n’izindi.

Uyu Lionel Sentore asanzwe ari umuvandimwe w’umuhanzi Jules Sentore ni mu gihe Charles Uwizihiwe azwi cyane mu Inganzo Ngari.

Mu kiganiro na UMUSEKE, Lionel Sentore umwe mubagize itsinda ry’Ingangare yagize ati ” Mu byukuri twongeye kunezerwa cyane bitewe n’igihe twari tumaze tudatarama gusa biba byiza kurushaho baduhuza n’umuhanzi mwiza Davis D, byaradushimishije.”

Yakomeje agira ati “Gusa turikwitegura gutaramira abantu bacu tukabaha ibyo bari bamaze iminsi baratuburanye kandi turabizi ko badukumbuye.”

Mu mwaka wa 2019 aba bahanzi bataramiye abakunzi b’umuziki gakondo mu gitaramo cyiswe “Inganzo yaratabaye.”

Iki gitaramo cya Davis D mu Bubiligi cyiswe “Afro Killa” kizaba ku wa 02 Nyakanga 2022.

Byemejwe ko bazataraira abazitabira igitaramo cya Davis D mu Bubiligi

MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW

- Advertisement -