Muhanga: Ubwo bibukaga Abatutsi ibihumbi 35 biciwe i Kabgayi, Minisitiri wUbumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wateguwe kuva mu 1959.
Abatanze ubuhamya bagarutse ku mubare munini w’Abatutsi ibihumbi 50 bari bahungiye i Kabgayi abagera ku bihumbi 35 barahicirwa.
Minisitiri wUbumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène avuga ko kuvangura no kwica Abatutsi byahereye mu gihe cy’abakoloni bagenda babihererekanya kugeza kuri Repubulika ya mbere, iya Kabiri bigera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dr Bizimana yavuze ko hari inyandiko za Rwasibo Jean Baptiste wari Chef mu Bufundu (Gikongoro) zigaragaza urwango yangaga Abatutsi anabikangurira Abahutu kwica abatutsi abasigaye akabamenesha ngo bajye mu Bugesera bataye imitungo yabo.
Ati: “Rwasibo yabwiraga abanyapolitiki ko Abatutsi ari umutwaro w’igihugu bityo ko bagomba kubikiza.”
Bizimana yavuze ko usibye Rwasibo, n’uwari Minisitiri w’Uburezi icyo gihe, Harerimana Gaspard yatangaga amafishi mu ibanga ngo bashyiremo amoko ya buri murezi.
Yanavuze ko hari abanyapolitiki n’abihayimana bishoye muri ayo macakubiri batatumaga abanyeshuri b’Abatutsi batsinda ibizamini.
Yagize ati: “Mu gitondo mbere y’uko nza hano i Kabgayi hari umuntu yambwiye ko mu mbwirwaruhame yanjye ntagomba kugaruka kuri Musenyeri Peraudin.”
Uyu Muyobozi avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bitagamije guhembera urwango, ahubwo ari ukwibuka amateka mabi kugira ngo Abanyarwanda birinde ko atagomba kugaruka.
- Advertisement -
Yashimiye Ubuyobozi buhari butavangura abanyarwanda, ahubwo buha buri wese amahirwe yo kwiga no gukora ibindi .
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco avuga ko avuga ko abatutsi bari bahungiye i Kabgayi bizeraga ko bazahabonera ubuhungiro, kuko ariho bivurizaga bakanahasengera, ariko benshi bahasiga ubuzima.
Yagize ati: “Mu bihumbi 50 by’abatutsi bari i Kabgayi imibiri y’abarenga ibihumbi 12 niyo imaze kuboneka.”
Rudasingwa yavuze ko ashimira Inkotanyi kuko zabashije kurokora abagera ku bihumbi 15.
Muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 hashyinguwe imibiri 21.
Abaharokokeye bavuga ko hari aburizwaga mu modoka za ONATRACOM bakajya kujugunywa mu mugezi wa Nyabarongo, abandi bakicirwa mu Ngororero babanje kubacuza ibyo bafite.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.