Ubwo hasozwaga imurikabikorwa n’imurikagurisha, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwashimiye abikorera bubagenera igikombe kubera serivisi nziza bahaye abitabiriye imurikagurisha.
Iri murikabikorwa n’imurikagurisha ryari rimaze iminsi 5 ku myaka ibiri ryari ryarasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19.
Mu itangizwa ku mugaragaro, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère yasabye abaturage kuryitabira ari benshi bakagura ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda ku giciro cyiza.
Mu isoza ry’iri murikagurisha, Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kamonyi Niyongira Uzziel avuga ko umuhigo bari biteze muri iki gikorwa abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere n’abagize urugaga rw’abikorera bawesheje ku rugero rushimishije.
Ati: “Ibyo mukora mugomba kubikuba inshuro nyinshi kuko aribyo bizatuma Akarere gatera imbere.”
Yabibukije gutanga serivisi nziza kandi bakarangwa no guhanga udushya kuko nibyo bituma buri wese mubyo akora yunguka kurushaho.
Perezida w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Kamonyi Munyankumburwa Jean Marie yabwiye UMUSEKE ko hari bamwe mu bikorera bazanye ibicuruzwa byabo babigurisha ku giciro gito, birarangira batumiza ibindi byari byasigaye mu maduka.
Yagize ati: “Benshi mu bahembwe ni abafite ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda, imurikagurisha rishoje ritanze umusaruro.”
Munyankumburwa yavuze ko usibye kampani zicuruza ibiribwa, ibinyobwa hari n’abamuritse umutungo kamere ukunze kuboneka muri aka Karere, yagize ati: “Hari abazanye amabuye y’urugarika n’umucanga wa Kayumbu uyu mutungo kamere niwo benshi bakunda kugura.”
- Advertisement -
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.